wex24news

Abanyarwanda 200 bagiye guhugurwa n’Inzobere muri Karate zo mu Buyapani

Abakina Karate mu Rwanda basaga 200 bagiye kongererwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa azatangwa n’abatoza bazava mu Buyapani ku gicumbi cy’uyu mukino.

Aya mahugurwa agiye kuba ku nshuro ya gatanu, yateguwe na Japan Karate Association (JKA-Rwanda), ateganyijwe kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Kanama 2024 mu nzu y’imikino y’abafite ubumuga i Remera.

Azatangwa n’abatoza barimo Dr. Harano Kazuyoshi ufite Dan eshanu, Kamino Takahiro na Ogusu Koichi bafite Dan esheshatu, Dr. Nakamichi Koji ufite Dan ebyiri na Kamino Masaru ufite Dan umunani.

Si abo gusa kuko hazaba hari na Sensei Rex Ovire wo mu Bwongereza na Gombe Sensei wo muri Afurika y’Epfo.

Kuri iyi nshuro, aya mahugurwa azitabirwa n’abakina Karate bo ku Isi yose kuko abagera kuri batanu bazava mu Buyapani na Kenya, bane bazava mu Bwongereza na Zambia ndetse n’undi uzaturuka muri Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe abo mu Rwanda biganjemo abana bazaba bakorera Dan ya mbere cyangwa umukandara w’umukara ku nshuro ya mbere barenga 150. Ni mu gihe hari n’abazahabwa iya kabiri n’iya gatatu.

Mu mwaka ushize ubwo aya mahugurwa yabaga, abarenga 40 bazamuwe mu ntera kugera kuri Dan ya kane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *