wex24news

Hamas irasabwa guhagarika imirwano igukurikiza gahunda ya Biden

Isiraheli ikomeje kurasa muri Gaza mu gihe Abayobozi b’Ibihugu 3 bo ku mugabane w’u Burayi basaba ko imirwano yahagarara, Hamas yo ikifuza ko hakurikizwa gahunda ya Perezida Biden ikubiye mu byiciro 3.

Mu itangazo ryasohowe n’ibihugu 3 byo ku mugabane w’u Burayi ari byo u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kanama, byemeza ko nta yandi mananiza, nta gutinda kugira ngo baganire ku masezerano yo guhagarika imirwano ku butaka bwa Palesitina bugoswe.

Abayobozi b’ibi bihugu uko ari bitatu bagize bati: “Imirwano igomba guhita ihagarara.”

Banasaba kandi ko Abisiraheli bajyanywe muri Palesitina bafashwe bugwate ku ya 7 Ukwakira 2023, umunsi Hamas itangira intambara ubwo yagabaga igitero kuri Isiraheli barekurwa bikaba imvano y’uko Isiraheli  irasa ibisabu muri Gaza.

Ibyo bihugu byabigarutseho nyuma y’icyifuzo cy’umutwe wa Hamas ku Cyumweru cyo gushyira mu bikorwa gahunda ya Biden yo guhagarika imirwano muri Gaza.

Kuri uyu wa mbere, 12 Kanama, Isiraheli yakomeje ibitero byayo mu karere ka Gaza. Ku ruhande rwayo, Perezidanse y’Amerika mu itangazo rigenewe abanyamakuru yerekana ko Joe Biden n’abayobozi bane b’Abanyaburayi bahamagarira Irani kwirinda igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa kuri Isiraheli.

Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitina ivuga ko igitero cyo kwihorera cya Isiraheli muri Gaza kimaze guhitana nibura 39 897.

Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, Perezida Sissi na Perezida Biden basohoye itangazo rigira riti: “Twemeje Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, Perezida Sissi na Perezida Biden, turasaba ko imishyikirano yahita ikomeza.”

Mu minsi mike ishize, ibihugu by’abahuza ari byo Misiri, Qatar na Leta zunze ubumwe z’Amerika byasabye ko hasubukurwa ibiganiro ku masezerano y’amahoro ajyanye no kurekura ingwate ku wa Kane tariki ya 15 Kanama. Isiraheli yarabyemeye.

Ni mu gihe ku Cyumweru Hamas yo yatanze icyifuzo cyo gushyira mu bikorwa gahunda y’ibyiciro bitatu byatanzwe mu mpera za Gicurasi na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden cyo guhagarika imirwano muri Gaza, aho kugirana ibiganiro byinshi cyangwa kuzana ibyifuzo bishya.

Hamas yahamagariye abahuza gushyira mu bikorwa gahunda ishingiye ku cyerekezo cya Joe Biden n’imyanzuro y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi”.

Impamvu ikaba ari uko iyo habaye ibiganiro, Isiraheli ibiba umugono. Hamas itanga urugero ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara bukeye bwaho Isiraheli yagabye gitero ku nzu y’abimuwe mu mujyi wa Gaza (mu majyaruguru) gifatwa nk’imwe mu cyahitanye abantu guhera intambara yatangira, cyahitanye Abanyapalestine 93.

Gahunda yatangajwe na Perezida Biden ku ya 31 Gicurasi kandi yerekanwe ko yaturutse muri Isiraheli yateganyaga ibyiciro bitatu, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga‘y’Abafaransa uri i Yeruzalemu, Murielle Paradon.

Icya mbere ni ihagarikwa ry’imirwano ibyumweru bitandatu aherekejwe ni ukuva mu turere dutuwe cyane two mu karere ka Gaza ndetse hakarekurwa umubare munini w’abagizwe ingwate, hagamijwe kurekura imfungwa z’Abanyapalestina. Hari hanateganyijwe kandi kongera cyane inkunga z’ubutabazi.

Muri icyo gihe cy’ibyumweru bitandatu, imishyikirano yagombaga gukomeza iganisha ku cyiciro cya kabiri, cyo guhagarika imirwano burundu mu karere ka Gaza no kurekura ingwate zose zisigaye.

Hanyuma, icyiciro cya gatatu cyateganyaga gahunda yo kongera kubaka igihugu cya Palesitine.

Iyi gahunda ntabwo yigeze ishyirwa mu bikorwa. Hamas na Isiraheli bakitana bamwana mu birebana no guhagarika imirwano, byumvikanyweho n’abahuza ari bo Amerika, Misiri na Qatar.

U Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza bisaba ko habaho agahenge k’amahoro, imirwano igahagarara kuko batinya ko amakimbirane yakwira mu karere, Irani n’abafatanyabikorwa bayo, bityo hagomba kubaho ubwumvikane bidatinze.

Icyifuzo gihamagarira ihagarikwa ry’imirwano cyaje nyuma y’iyicwa ryabaye ku ya 31 Nyakanga muri Tehran ry’umuyobozi wa Hamas, Ismaïl Haniyeh, ryitiriwe Isiraheli, ndetse n’urupfu rw’ umuyobozi w’igisirikare cya Hezbollah, Fouad Chokr, wiciwe hafi ya Beirut ku ya 30 Nyakanga.

Byatumye Irani n’abayishyigikiye nabo baragabye ibitero kuri Isiraheli, abantu batinya ko intambara yakwira mu burasirazuba bwo hagati.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *