wex24news

Hamaze gutangwa asaga miliyoni 30 mu bukangurambaga bwa ‘Dusangire Lunch’

Nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangirije ubukangurambaga yise ‘Dusangire Lunch’ mu kwezi kwa Kamena 2024, yatangaje ko mu gihe gito gishize hamaze gutangwa umusanzu ungana na 30,163,550 FRW muri 222,413,550 FRW abantu bamaze kwemera kuzatanga muri ubu bukangurambaga.

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yashimiye abagize uruhare mu gutanga umusanzu mu gihe gito.

Yagize iti: “Mwarakoze ku musanzu wanyu mwatanze mu bukangurambaga ‘Dusangire Lunch’. Mu gihe gito mwiyemeje gutanga 222,413,550 FRW none mumaze gutanga 30,163,550 FRW. Dukomeze gukorera hamwe mu kwiyubakira u Rwanda dushaka.”

Rose Baguma, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, yahamirije Imvaho Nshya ko miliyoni zisaga 30 zatanzwe n’abantu ku giti cyabo, ababyeyi, sosiyete n’ibigo bitandukanye aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite akoresheje telefone igendanwa.

MINEDUC yagaragaje ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bakomeje kugira uruhare mu bukangurambaga ‘Dusangire Lunch’.

Nubwo batarageza inkunga yabo kuri MINEDUC, Baguma avuga ko bakirimo gukusanya inkunga.

Akomeza agira ati: “Bamenyeshejwe iyi gahunda mu nama yahuje abahagarariye u Rwanda mu mahanga harimo n’abandi banyarwanda bacye mu gihe hategurwaga umunsi w’Umuganura.

Abanyarwanda baba mu mahanga baracyakomeza kwizihiza umunsi w’umuganura mi minsi itandukanye bitewe n’ibihugu barimo. Bivuze ko bakiri muri gahunda yo kumenyekanisha ubu bukangurambaga ‘Dusangire Lunch’.

Baguma yavuze ko nka Minisiteri y’Uburezi bakomeje gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri ubu bukangurambaga bwatangijwe mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Minisitiri y’Uburezi iherutse gutangaza ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yakwiyongeraho n’abiga mu mashuri abanza, hamaze guterwa intambwe ishishimishije aho abagaburirwa ku ishuri ku manywa bose bagera kuri 3,918,579 bavuye kuri 639,627 bariho mbere yo kongeraho abo mu mashuri abanza.

Umusanzu uzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *