wex24news

Igisirikare cya Ukraine cyatangiye kurwana cyerekeza mu Burusiya

Igisirikare cya Ukraine cyatangiye kurwana cyerekeza mu Burusiya, cyatangaje ko kimaze kwigarurira uduce dufite ubuso bungana n’ibilometero kare 1 000 ku butaka bw’iki Gihugu bimaze igihe bihangana.

Ukraine nyuma yo kurwana yerekeza mu Burusiya yatangaje umusaruro ukomeye yagezeho

Ibintu byafashwe nk’igikorwa gikomeye Ukraine ikoze ku butaka bw’u Burusiya kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022.

Umugaba w’Ingabo yavuze ko Ukraine ikomeje “Igikorwa cyo kugaba ibitero mu Karere ka Kursk” nyuma y’iminsi irindwi ingabo za Ukraine zimuriye imirwano ku butaka bw’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko “igihe kigeze ngo intambara u Burusiya bwatangije ibugarukire”. Icyakora Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yise ibyo bitero iby’ubushotoranyi bukomeye, ndetse ategeka ingabo ze kwivuna umwanzi bakamukura ku butaka bwabo.

Kugeza ubu abaturage benshi bakomeje guhungishwa, bakurwa mu burengerazuba bw’u Burusiya aho urugamba rukomeye kugira ngo barinde umutekano, mu gihe abandi ibihumbi 59 basabwe kuva mu ngo zabo.

Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, ni bwo ingabo za Ukraine zatangije igitero gitunguranye ku butaka bw’u Burusiya.

Mu nama yabereye i Kyiv ku wa Mbere, Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Lindsey Graham yashimye cyane icyo gitero Ukraine yagabye kubutaka bw’u Burusiya, avuga ko ari igikorwa cyiza cyane kandi cy’ubutwari” aboneraho gushishikariza ubutegetsi bwa Perezida Biden guha Ukrain intwaro zose ikeneye ngo itsinde uru rugamba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *