wex24news

Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yerecyeje mu Bufaransa mu mikino ya Pararempike

Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball yerecyeje mu Bufaransa mu mikino ya Pararempike aho iri mu itsinda rimwe n’Ibihugu bikomeye muri uyu mukino, nka Brazil na Canada; ivuga ko itagiye mu bitembere.

SittingVolleyball: Ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ihuriyemo n’amakipe akomeye ku Isi iravuga ko bitayikanga

Iyi kipe y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball, yafashe rutemikirere mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu gihe imikino izatangira tariki ya 29 Kanama 2024 igasozwa ku ya 08 Nzeri 2024.

Ku isaha ya saa saba z’ijoro nibwo iyi kipe yerecyeje mu Bufaransa ndetse bakaba banajyanye na Emmanuel uzahagararira u Rwanda muri iyi mu isiganwa ryo kwiruka.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane yavuze ko ikibajyanye mu Bufaransa ari ukugaragaza impinduka nk’abantu bagiye gukina iyi mikino ku nshuro ya gatatu.

Uretse Brazil na Canada, u Rwanda ruri kumwe na Slovenia mu itsinda rimwe, ndetse kapiteni akaba avuga ko nubwo aya makipe yose akomeye, ariko bitabateye ubwoba.

Ati Ni amakipe atoroshye, akomeye afite aho amaze kugera anakina buri gihe, ariko ntabwo biduteye ubwoba, icyo twiteguye ni uguhangana kuko si ubwa mbere tuzaba duhuye.”

Amakipe y’Ibihugu nka Brazil na Canada bisanzwe biri imbere y’u Rwanda ku rutonde rw’Isi, mu gihe Slovenia iri inyuma yarwo. U Rwanda kandi ruheruka kwegukana umwanya wa gatanu mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Misiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *