wex24news

KNC yagaragaje ko atanyuzwe n’umwanzuro w’abanyamahanga

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yanenze Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ndetse na Rwanda Premier League (RPL), abyereka ko biteye isoni kuba nta mwanzuro urafatwa ku mubare w’abanyamahanga bazakina Shampiyona.

Hashize igihe bivugwa ko umubare w’abanyamahanga bemewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda uri hafi kongerwa mu gihe urwego rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere rwabyumvikanaho na FERWAFA.

Kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa ku mpande zombi, ibyatumye abatoza n’abayobozi b’amakipe baguma mu gihirahiro ku mubare w’abo bazaba bemerewe gukoresha.

Perezida KNC yabanje kuvuga ko abakinnyi be biteguye gutangira imikino aho bazakina na Mukura VS kandi abanyamahanga baguze bamaze kubabonera ibyangombwa.

Ati “Uko biri kose abakinnyi bose bahari nta n’umwe utarabonerwa ibyangombwa mpuzamahanga cyangwa ibyo gukorera ku butaka bw’u Rwanda. Ari abanyamahanga n’Abanyarwanda bose barahari.”

Mu kiganiro gica kuri Radio/TV1 abereye umuyobozi, KNC yavuze ko ikibazo amakipe asigaranye ari FERWAFA na RPL bikomeje kubaheza mu cyeragati ku bakinnyi bemewe.

Ati “Ubu ikibazo dufite ni icya FERWAFA na League, kuba ubwabo batagaragaza umubare w’abakinnyi tuzakoresha b’abanyamahanga ari na byo bintu biteye isoni n’agahinda n’igisebo. Ntacyo bigoyemo kuvuga ngo muzakinisha batandatu abantu bakabimenya.”

“Muzakinisha se umunani aribo bemerewe kujya kuri lisiti y’abari ku mukino, muzakinisha barindwi bajya mu kibuga na batatu basimbura, bikarangira. Hasigaye amasaha nakwita 24 kugira ngo imikino itangire, biragora abatoza mu gutegura imyitozo ya nyuma batazi abo bazakoresha mu banyamahanga.”

Yongeyeho ko bagakwiye kuba bamenyeshwa abantu ko wenda bidahari bakamenya uko bitegura n’uko bazakina imikino ya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *