wex24news

 Paul arashinjwa kuba intandaro yo gusenyuka kwa P-Square

Peter Okoye uzwi nka Mr P, akaba n’umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square ryakanyujijeho mu muziki wa Nigeria, yikomye umuvandimwe we Paul Okoye uzwi nka Rudeboy, avuga ko ari we nyirabayazana wo gusenyuka kw’iryo tsinda.

Image

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu mbere tariki 12 Kanama 2024, yamwandikiye ibaruwa yagarukaga ku kiganiro Paul aheruka gukora  akavuga ko P- Square yari yubakiye ku mvune ze. 

Muri icyo kiganiro Paul yatangaje ko P-Square yasenyutse burundu ariko ntiyagaragaza impamvu yo gusenyuka. 

Yagize ati: “Reka nkumenyeshe icyatumye P-Square isenyuka, wahoze kenshi utesha agaciro impano n’ibitekerezo byanjye, waransuzuguye, unsuzugurira umuryango, yewe unyubahukira n’umugore ibyo ntabwo byari gutuma dukomezanya.”

Akomeza agira ati: “Nkuko nahoze buri gihe mbikubwira nta piganwa na rimwe mpanganyemo nawe cyangwa undi wese, n’ubwo nkubona mu biganiro bitabarika utesha agaciro imbaraga zanjye nashyize mu itsinda twashinze twembi ndetse tukariteza imbere dufatanyije. Mu kiganiro uherutse kugira wigambye ko indirimbo zigera kuri 99% z’itsinda ari wowe wazanditse nyamara wirengagiza ko indirimbo EjeaJo twakoranye na TI ari njye wayanditse.”

Peter avuga ko indirimbo zitandukanye yanditse zigera kuri 12 n’izindi zirengaho yanditse, ariko Paul atajya aha agaciro.

Muri iyo barwa Peter avuga ko inshuro nyinshi iyo agiye kuvuga kuri P-Square akoresha ubwinshi kuko azirikana ko itsinda ryari rigizwe na bombi, ariko atangazwa akanababazwa n’uko Paul akunda kwigarukaho wenyine ibyo avuga ko bimwereka ko amufata nk’utarigeze abaho.

Ati : “Buri gihe iyo nabaga ngiye kuvuga kuri P-Square nakoreshaga twembi, kuko nabonaga turi itsinda, ariko wowe iyo wayivugaga cyangwa uyivuga wibanda ku ijambo jye, ubwanjye, yewe ntiwanatinyaga kubikora niyo nabaga nkuhagaze iruhande, bigaraza ko  kuva cyera kugeza n’ubu, umfata nkaho ntanigeze mbaho.”

Kuri Peter asanga buri wese ku giti cye adashobora gukora ngo yinjize kurusha uko bakoranaga nk’itsinda.

Ati: “Ngaho reka nkubaze ese amazina Rudeboy cyangwa Mr P azwi cyangwa akunzwe kurusha P-squre? Ese turimo kwinjiza buri umwe ku giti cye haba muri za Stade no muri za Arena nkuko P-square yabikoze? None se turimo kugaragara ku rutonde rw’umuziki w’Isi nk’abahanzi b’injyana ya Solo nkuko byahoze? None se ubu dushimisha abantu benshi nk’uko P-Square yabikoraga?”

P- Square yatandukanye bwa mbere mu 2016, baza gusubirana mu 2021, baza kongera gutandukana, buri wese akaba asigaye akora umuziki ukwe aho Peter asigaye akoresha izina rya Mr P, naho Paul agakoresha Rudeboy.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *