wex24news

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelaaty.

Minisitiri Abdelaaty yahagarariye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi, mu birori byo kurahirira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bya Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Minisitiri, Badr Abdelaaty wahagarariye Perezida Abdel Fattah Al-Sisi mu #kurahira2024.”

Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, Minisitiri Abdelaaty na Prof Sir Magdi Yacoub washinze Ikigo Heart Center cyita ku buvuzi bw’indwara z’umutima bitabiriye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri yo kohereza mu Rwanda ibikoresho byifashishwa muri ubu buvuzi.

Hashingiwe kuri aya masezerano, Guverinoma ya Misiri yahaye iy’u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuvura indwara z’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3,3 z’amadolari ya Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *