wex24news

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abavuga ko ifaranga ry’u Burundi ryatakaje agaciro, baba barituka

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabujije Abarundi kuvuga ko ifaranga ryabo ryatakaje agaciro kuko ngo baba barituka, anyomoza abavuga ko ibikomoka kuri peteroli byabuze mu gihugu cyabo ndetse yibasira abakomeye batuma amadolari abura.

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024 Ndayishimiye ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku rugendo amaze iminsi agirira hirya no hino mu gihugu, yavuze ko bidakwiye kugereranya ifaranga ry’u Burundi n’andi mpuzamahanga, kuko mu gihugu cyabo ho ryihagije.

Ati “Kugira ngo uhe agaciro ifaranga ryawe, usarura byinshi hanyuma ugashora hanze. Ifaranga ripimwa ku munzani w’ibisarurwa. Ntimuvuge ngo ifaranga ry’u Burundi ryataye agaciro. Nta gaciro ryataye. Mugende mubaze mu karere aho ubuzima bworoshye, ni hano mu Burundi. Ufite ibihumbi 20 mu Burundi urya neza.”

Yakomeje agira ati “Ifaranga ryacu rifite agaciro mu Burundi. None wagira ngo rigire agaciro mu Bufaransa? Aho nabonye avoka mu Burundi igurwa 200, muri Amerika ikagurwa amadolari atanu, bisobanura ko amadolari atanu angana n’Amarundi 200.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubuzima bwo mu Burundi bworoshye, kuko umuntu ufite amadolari atanu, ashobora kurya agahaga ariko ngo uyafite muri Amerika ntashobora guhaga.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abarundi bagereranya ifaranga ry’u Burundi n’andi yo mu bihugu bikomeye bafite ikibazo cy’imyumvire.

Yagize ati “Mufite ingorane kuko abo hanze bababeshye. Muza gupima ku munzani irirundi n’idolari. Mwebwe iyo mupima ayo mafaranga, muba mwatakaye. Pima umusaruro ufite, umutungo ufite n’amafaranga ufite mu gihugu.

Ntihazagire uwongera gutuka ifaranga ryacu ngo ntirigira agaciro. Ibihumbi 5000 by’Amarundi ubiririye mu Burundi bihangana n’amadolari 50 uyaririye muri Amerika.”

Igipimo cy’ivunja ry’amafaranga kigaragaza idolari rya Amerika kugeza kuri uyu wa 13 Kanama 2024, rifite agaciro kangana n’ak’amafaranga y’u Burundi 2881,8.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *