wex24news

uwahamijwe kwiba Shene ya Yago yasobanuye icyabimuteye

Ally Ndangwa uherutse guhamywa icyaha cyo kwiba umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, yashyize umucyo ku cyamuteye gukora iki cyaha, avuga ko yagitewe no kwirukanwa ku kazi atishyuwe.

Ukekwaho kwiba shene ya Yago Pon Dat yatawe muri yombi

Uyu musore wemera icyaha yakoze, avuga ko yari asanzwe ari umukozi wa Nyarwaya Innocent (Yago), amufasha ibikorwa bitandukanye birimo, kunyuza ibiganiro kuri YouTube n’izindi mbuga zirimo Tik Tok na Facebook..

Mu kiganiro kirekire yanyujije kuri konti ye ya YouTube, uyu musore avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari yari yatewe no kumwirukana ku kazi akagenda adahawe agera kuri 1 500 000 Frw yari aberewemo.

Ati “Nyuma yo kunyirukana numvise antengushye cyane. Naramukundaga, mufana, numvaga gukorana na we ari ibintu by’agaciro, kumva rero ankoze ibintu nka biriya ni ho natangiye gutekereza nabi, agahinda nakamazemo iminsi itatu.”

Ally Ndangwa yavuze ko yirukanwe na Yago inshuro ebyiri, ubwo yari yongeye kumusubiza mu kazi ni bwo yigiriye inama yo gushyira konti ya Yago TV Show n’imyirondoro yayo yose muri mudasobwa yari atunze mu rugo.

Yakomeje agira ati “Nafashe konti ye ya banki yari ibaruye ku muyoboro we wa YouTube nyikuramo nshiramo iyanjye. Nari ntegereje ko YouTube imwishyura nkabona amafaranga yanjye, gusa nafashwe mbere y’aho.”

“Nari naravuze nti reka ibyo wanze kumpa nanjye mbyisubize, nta muntu wankoresheje ni njye ubwanjye wabyikoreye.”

Ku wa 01 Nyakanga 2024, ahagana saa yine za mu gitondo umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show ntiwari ukigaragara nk’uko byari bisanzwe, icyakora nyuma y’igihe gito byaje kugaragara ko wibwe uhindurirwa izina witwa ’Mr Giveaway’.

Yago yahise yiyambaza ubutabera atanga ikirego mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo bamufashe gushakisha uwaba yaribye uyu muyoboro we wa YouTube.

Tariki 20 Nyakanga 2024, ni bwo Yago yatangaje ko ku bufatanye na RIB, umuyoboro we wa YouTube wongeye kugaruka mu biganza bye ndetse hatabwa muri yombi uwakwekwagaho kuwiba.

Ku wa 08 Kanama 2024, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ni bwo Ally Ndangwa yahamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’imyaka ibiri isubikiye muri umwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *