Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 12 Kanama 2024, Jean-Michel Sama Lukonde wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na Senateri w’intara ya Haut-Katanga, yatorewe kuba Perezida wa Sena ku majwi 84 y’abamushyigikiye. Uwo bari bahanganye ukomeye, Jonas Mukamba, yabonye amajwi 9 gusa .
Umukandida w’ihuriro Union Sacree, Sama Lukonde yari yabanje kugeza kuri bagenzi be impamvu yifuza kubabera umuyobozi n’impamvu yo kumushyigikira.
Yasezeranije guhindura Sena ikaba umutwe w’inteko ishinga amategeko ukora neza, ugezweho kandi abantu bisangaho, mu gihe ahuza n’icyerekezo cya Perezida Félix Tshisekedi.
Ati: “Ibikorwa byanjye mu micungire y’umutwe wa sena bishingiye kuri gahunda igamije gushyiraho Sena ikora neza, igezweho kandi igerwaho”. Sama Lukonde yashimangiye akamaro ko gufatanya n’abasenateri, serivisi z’ubutegetsi, ndetse n’izindi nzego za Repubulika, mu gihe bakomeje kuba abizerwa ku cyerekezo cy’umukuru w’igihugu.
Yashimangiye kandi ko Sena ikeneye kugira uruhare rwayo rwuzuye mu rwego rw’umutwe w’abanyabwenge, no gukurikirana imikorere y’ubutegetsi n’ubuyobozi bw’intara nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.
Ku bwe, Sena ikwiye gukomeza guteza imbere, gusesengura no kwemeza amategeko, mu gihe igenzura mu bwisanzure guverinoma, inzego zishyigikira demokarasi, ndetse n’ibigo bya Leta.