wex24news

Zambia yongeye gufungura imipaka iyihuza na RDC yari yafunze

Guverinoma ya Zambia yatangarije iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko yongera gufungura imipaka nta mananiza ya Kasumbalesa-Sakania-Mukambo guhera kuri uyu wa kabiri, itariki ya 13 Kanama 2024, mu rwego rwo kwemerera abantu n’ibicuruzwa kugenda mu bwisanzure.

Zambia yongeye gufungura imipaka iyihuza na RDC yari yafunze

Nk’uko byatangajwe n’ishami ry’itumanaho rya minisiteri y’ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga ya DRC, ngo abategetsi ba Zambia biyemeje gukurikirana igabanywa ry’ibicuruzwa binyura ku butaka bwayo bigana muri DRC, inzira yo kurwanya ingaruka mbi ku nganda za Congo, mu gihe bemera ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira muri DRC, hakurikijwe ibiteganywa n’umuryango Mpuzamahanga w’ubucurizi, WTO.

Impande zombi zemeje ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho ishinzwe gusuzuma ikibazo kijyanye no kwinjiza muri DRC ibicuruzwa nka ciment n’ibinyobwa bisembuye hakurikijwe ingingo zijyanye n’amategeko.

DRC yemeye gusubiramo aya masezerano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu minsi iri imbere, yiyemeje kwemerera kwinjiza ku butaka bwayo y’ibicuruzwa yari yabujije kwinjira nk’uko bitangazwa na mediacongo.net.

Inama yari igamije gushakira umuti iki kibazo cy’ifungwa ry’imipaka yabereye kuri uyu wa Mbere I Lubumbashi, hagati ya minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga, Julien Paluku, na mugenzi we wa Zambia, Chipkoka Mulenga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *