wex24news

Arsenal irifuza kuzana Umunyezamu ukinira Espanyol

Arsenal iherutse gutiza ikipe ya Real Valladolid Umunyezamu Karl Hein, wari Umunyezamu wayo wa gatatu, irifuza kuzana Joan Garcia, Umunyezamu ukinira Espanyol, nyuma yuko yatangiye kwikanga ko n’umunyezamu wa kabiri yayivamo.

Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Kwifuza kugura uyu munezamu w’Umunya-Espagne ukinira ikipe ya Espanyol iri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, La Liga, bibaye nyuma y’uko iyi kipe ya Arsenal ishobora kwisanga itakaje Umunyezamu wayo wa kabiri, Umwongereza Aaron Ramsdale, ukomeje kwifuzwa cyane n’ikipe ya Ajax Amsterdam, yo mu Buholandi.

Ubusanzwe Umunyezamu wa Arsenal wa mbere ni David Raya, Umunya-Espagne wayigezemo ibanje kumutira mu ikipe ya Brentford muri Kanama umwaka ushize wa 2023.

Icyo gihe bari bamutanzeho miliyoni 3 Pounds, ariko bumvikana ko Arsenal igomba kumugura nyuma y’umwaka w’imikino wa 2023-2024, yongeyeho izindi miliyoni 27 Pounds, ari na ko byaje kugenda koko ku ya 04 Nyakanga 2024, bityo David Raya ayisinyamo amasezerano y’igihe kirekire.

Ibi ni byo biri gutuma Aaron Ramsdale, nk’umunyezamu wayo wa kabiri, abona ko bigoye kubona umwanya mu izamu ry’ikipe ya Arsenal, bityo akaba ashaka kurisohokamo, aho Ajax Amsterdam iri kumwifuza, dore ko iyi kipe yo mu Buholandi yamugeretse amafaranga, ariko Arsenal ikayatera utwatsi.

Gusa, ngo iyi kipe yo mu Buholandi yiteguye kumugereka andi mafaranga, ikareba ko yamuvana muri Arsenal, nk’uko Umunyamakuru wa The Athletic witwa David Ornstein abitangaza.

Uyu munyezamu wa Arsenal, Aaron Ramsdale, si Ajax Amsterdam yonyine imwifuza, kuko hari n’andi makipe yo muri Shampiyona y’u Bwongereza, amushaka, arimo Southampton na Newcastle United.

Ibi biri gutuma Arsenal ijya ku gitutu cyo gushaka undi munyezamu ushobora gusimbura Aaron Ramsdale mu gihe yaba agiye, aho ubu bivugwa ko yifuza kuzana Joan Garcia w’imyaka 23, utarakinira indi kipe n’imwe uretse Espanyol.

Kugeza ubu Ikipe ya Arsenal imaze kurekura umukinnyi umwe gusa wo mu ikipe nkuru, Emile Smith Rowe, werekeje muri Fulham atanzweho asaga miliyoni 34 Pounds, niramuka izanye Joan Garcia, araba abaye umukinnyi wa 2 baguze muri iri soko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, nyuma y’Umutaliyani Riccardo Calafiori basinyishije bamukuye muri Bologna kuri miliyoni zisaga 45 z’Ama-Euros.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *