wex24news

Asake abaye umunyafurika wa mbere uyoboye urutonde rwa Spotify

Umuhanzi wo muri Nigeria Asake, yakoze amateka nk’umuhanzi wa mbere wo muri Afurika uyoboye  imbonerahamwe igaragaraho ibihangano bikurikirana hashingiwe ku ko byakunzwe n’abasura urubuga mpuzamahanga rwa Spotify rucururizwaho imiziki.

Byatangajwe nyuma y’uko alubumu ye ya 3 yise Lungu Boy igeze ku mwanya wa mbere ku mbonerahamwe z’imiziki icururizwa kuri urwo rubuga.

Iyo Alubumu iriho indirimbo 15, zirimo izo ari wenyine ndetse n’izo  yafatanyije n’abandi barimo Wizkid, Travis Scott, Stormzy, Central Cee na Ludmilla, ikaba ari yo iciye agahigo ko kuba iya mbere nyafurika iyoboye imbonerahamwe kuri Spotify.

Ku munsi wa mbere Global Spotify yahise yinjiza akayabo ka miliyoni 9.42 z’Amadolari y’Amerika.

Bibaye nyuma y’uko Asake aherutse gutanga ibyishimo mu birori bya Afronation, byabereye muri Portugal, bikaba binateganyijwe ko azakomeza kuzenguruka hirya no hino mu bitaramo, birimo n’icyo azakorera i Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *