wex24news

Donald Trump yajyanywe mu rukiko na Imane Khelif yibasiye

Umunya-Algeria ukina Iteramakofe, Imane Khelif w’imyaka 25 wegukanye Umudari wa Zahabu mu Mikino Olimpike mu Bagore, yajyanye mu rukiko abarimo Donald Trump na Elon Musk, ashinja kumusesereza bakoresheje ikoranabuhanga.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bagarutsweho cyane mu Mikino Olempike kubera imiterere ye ariko by’umwihariko ubwo yatsindaga umutaliyani Angela Carini mu mukino wa mbere wamaze amasegonda 46 gusa.

Nyuma y’uyu mukino, imbuga nkoranyambaga zamugarutseho cyane, aho abarimo Donald Trump ukomeje kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuherwe Elon Musk.

Riley Gaines wamamaye mu mukino wo koga yanditse kuri X amagambo akomeye, avuga ko abagabo badakwiye kugaragara mu mikino y’abagore.

Aha niho Elon Musk yagiye asubiza abishimangira ati “Cyane rwose.”

Ni mu gihe, Trump we yashyize ifoto ya Imane kuri X yandikaho agira ati “ Nzakura abagabo mu mikino y’abagore.”

Nyuma yo gusoza irushanwa, Umunyamategeko wa Imane Khelif witwa Nabil Boudi yavuze ko bareze ababibasiye bakoresheje imbuga nkoranyambaga barimo Elon Musk na Donald Trump.

Yagize ati “Elon Musk, Joanne Rowling bari mu bo twajyanye mu rukiko ariko harimo n’abandi nka Trump.”

Itegeko ryo mu Bufaransa rivuga ko uwahamijwe icyaha cyo gusesereza undi akoresheje ikoranabuhanga ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 26£ kugeza kuri 39£.

Nyuma yo kwegukana Umudali wa Zahabu, Imane Khelif yatangaje ko ari umukobwa wuzuye.

Ati “Ndi umugore nk’abandi bose. Navutse, nabayeho ndetse mpatana ndi umugore kandi ntabwo bishidikanywaho. Abamvuga ni abanzi b’intsinzi niko mbita. Ikindi kandi bampa imbaraga.”

Kuba Imane Khelif yaravutse afite Koromozome za XY kandi abagore bagira XX, bivuze ko mu mikurire ye n’ubundi imisemburo y’abagabo ituma bagira imbaraga nyinshi kurusha abagore na we yayigize, ikintu cyakamugize ubundi uw’igitsina gabo nk’uko abatamushyigikiye babitangaje.

Komite Olimpike yavuze ko Imane Khelif wavutse ari umukobwa ufite igitsina gore. Aba ariko bemeye ko afite imisemburo y’abagabo ituma igihagararo cye ndetse n’imbaraga biri hejuru z’iby’abagore basanzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *