wex24news

Ferwafa yatangije amahugurwa y’abasifuzi b’abangavu

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abana b’abakobwa basifura umupira w’amaguru, batangiye kongererwa ubumenyi.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024. Azamara iminsi itanu. Abahugurwa bari kuyakorera kuri Hiltop Hotel no kuri Kigali Péle Stadium.

Abasifuzi 32 b’abakobwa bari hagati y’imyaka 20-25 n’umwe w’imyaka 31, ni bo bari guhugurwa na Ntagungira Céléstin (Abega) usanzwe ari impuguke mu misifurire muri FIFA.

Uretse Abega, Kagabo Ahmed, Hakizimana Ambroise na Hakizimana Louis, bari mu bunganira mu kongerera ubumenyi aba bakobwa.

FIFA isanzwe gahunda zo gufasha abakiri bato mu bijyanye n’imisifurire, hagamijwe kubongerera ubumenyi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *