wex24news

General Mamadi Doumbouya yakiranwa urugwiro ruhebuje n’abaturage benshi 

Perezida wa Guinea Conakry, General Mamadi Doumbouya wari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yasubiye mu Gihugu cye, yakiranwa urugwiro ruhebuje n’abaturage benshi bishimiye uko akomeje gutsura umubano n’Ibihugu by’intangarugero.

Uko umwe mu Baperezida bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yakiriwe mu Gihugu cye (AMAFOTO)

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Conakry yatangajwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, avuga ko General Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro ubwo yari akubutse i Kigali.

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza General Mamadi Doumbouya yakirwa n’abaturage benshi bari bakikije umuhanda, bufite umutwe ugira uti Ubwo Perezida wa Repubulika yari avuye i Kigali.” Bugakomeza bugira buti “Abaturage bakiranye ubwuzu Umukuru w’Igihugu, nyakubahwa General Mamadi Doumbouya.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Conakry, byakomeje bivuga ko abaturage benshi bari baje kwakira Perezida wabo, bari ku muhanda witiriwe Fidel Castro.

Mamadi Doumbouya kandi asanzwe ari inshuti ya Perezida Paul Kagame, ndetse bakaba bakunze kugenderana mu bikorwa biba bigamije kubagarira ubucuti bw’Ibihugu bayoboye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinea Conakry rwanyuze mugenzi we General Mamadi Doumbouya wagaragaje ko yishimiye kumwakira no kugirana ibiganiro.

Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari arangije uruzinduko muri Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya yagize ati nishimiye kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Guinea Conakry warushijeho gutera intambwe ishimije muri iyi myaka ibiri ishize, dore ko mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023 i Kigali hazamuwe ibendera ry’iki Gihugu cy’inshuti, aho Ambasade wacyo mu Rwanda akorera ubu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *