wex24news

Ingabo za Ukraine zikomeje kugaba ibitero mu burusiya

Guverineri w’akarere ka Belgorod mu Burusiya yatangaje ibihe bidasanzwe, mu gihe Ingabo za Ukraine zinjiye mu cyumweru cya kabiri zitangije ibitero imbere mu Burusiya.

Guverineri Vyacheslav Gladkov avuga ko ibisasu bya Ukraine buri munsi bisenya amazu kandi byica abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Akandi karere ko mu Burusiya katangaje ibihe bidasanzwe mu gihe Ukraine ikomeje ibitero

Bije nyuma y’uko Ukraine yinjiye mu karere ka Kursk, aho ivuga ko ubu igenzura imijyi n’imidugudu 74 yaho.

Igitero gitunguranye ku butaka bw’u Burusiya cyatangiye ku itariki ya 6 Kanama, kikaba ari cyo cya mbere cya Ukraine cyinjiye cyane muri iki gihugu kuva Moscou yagaba igitero simusiga kuri iki gihugu.

Putin yashinje Ukraine “gukora ibyaha” ku baturage b’u Burusiya kandi avuga ko Kyiv izakira icyo yise “igisubizo gikwiye”.

Belgorod ni akarere ko mu burengerazuba bw’u Burusiya, hafi y’umupaka na Ukraine. Gaturanye na Kursk, aho Ingabo za Ukraine zagabye igitero ku wa Kabiri ushize kandi ubu zikaba zigenzura imijyi myinshi yaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *