wex24news

Patriots BBC yaguze Umunyamerika

Patriots BBC ikomeje kwitegura APR BBC yaguze Umunyamerika Stephaun Branch w’imyaka 29 y’amavuko wakinaga muri Angeles cd Mexico.

Uyu mukinnyi yamaze kugera mu Rwanda aho akomeje gukorana imyitozo na bagenzi be. Yanyuze mu makipe menshi nyuma yo kutemererwa gukina muri NBA.

Branch yakiniye Telenet Giants Antwerp yo mu Bubiligi, South Bay Lakers na Salt Lake City Stars zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Kaarinan Ura Basket yo muri Finlande.

Patriots BBC ikomeje kwitegura umukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona izakiramo APR BBC ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 mu mukino wo guhatanira umwanya wa mbere.

Kugeza ubu, APR BBC irayoboye n’amanota 33, aho irusha Patriots amanota atatu gusa yo iracyafite undi mukino izakinamo na REG BBC ku Cyumweru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *