wex24news

Shakib yateye utwatsi ibyo Zari yamuvuzeho

Shakib Lutaya yateye utwatsi amagambo yavuzwe na Zari Hassan, ko nta ruhare yagiraga mu gutunga urugo, ahubwo ko n’amafaranga amufasha mu buzima bwa buri munsi ayahabwa na Zari.

Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, ni bwo Shakib yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agahakana yivuye inyuma aya magambo Zari yari yamuvuzeho.

Mu mashusho Zari yari yanyujije mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Shakib ari umugabo mwiza buri mugore wese yakwifuza, ariko kandi uwamutwara wese agomba kuba yiteguye kwishyura amafaranga yose y’ibyo akenera mu buzima bwe, anarenzaho ko Shakib adakwiye kugira icyo amubaza kuko adahahira urugo.

Mu kumusubiza Shakib yavuze ko Zari atagira icyo yitaho bityo ko nta mafaranga yaha umugabo.

Ati: “Ntagira icyo yitaho, nta na rimwe yaha amafaranga umugabo, icyakora amafaranga yigeze kumpa ni igihe yari yagiye mu rugendo muri Tanzania agakorera amafaranga agera ku madolari ibihumbi 40 angana na Miliyoni 150 z’amashilingi, akampaho  gusa amadolari 2000 angana n’amashilingi   miliyoni 7.4.”

Yongeraho ati: “Imibereho yanjye igizwe no kwirwanaho nk’abandi bagabo bose.”

Ngo kuri Shakib umubano we na Zari nta kindi wamugejejeho uretse kumuhindura icyamamare, ibyo avuga ko byateye ihungabana mu buzima bwe bwo mu mutwe, kubera uburyo umubano wabo uhora urimo ibibazo.

Aho ni ho Sahakib ahera asaba Zari gufata amasomo kuri Rema Namakula wabyarenye n’umuhanzi Eddy Kenzo, ariko akaba adatuma umugabo bubakanye atakaza icyizere, akaba ashima ko byatanze umusaruro.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo aba bakunzi bongeye kugira agatosi mu mubano wabo, bapfuye Diamond Platinumz wagaragaye mu rugo rwa Zari  ruherereye muri Africa y’Epfo, ubwo yari agiye kwitabira isabukuru y’umwana w’umukobwa afitanye na Zari witwa Tifah.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *