wex24news

Sheebah Karungi yageze i Kigali

Sheebah Karungi utegerejwe mu gitaramo “The Keza Camp Out Experience First Edition’’ byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2024, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kanama 2024.

Ni umuhanzikazi byari byitezwe ko yagombaga kugera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 13 Kanama 2024 icyakora kubera impamvu zitandukanye itike ye iza guhindurwa ishyirwa ku mugoroba aho byari byitezwe ko ahagera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bitewe n’impamvu zitamenyekanye iyi ndege nayo yaje gusiga Sheebah Karungi, bituma agera i Kigali saa munani z’urukerera rwo ku wa 14 Kanama 2024.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 17 Kanama 2024 cyiswe “The Keza Camp Out Experience First Edition’’, kizabera muri Camp Kigali. Kizaririmbamo abandi bahanzi barimo Bushali na Bwiza.

Ni mu gihe ababyinnyi barimo General Benda, Jojo Breezy, Divine Uwa na Shakira Kay bazifashishwa mu gususurutsa abazitabira. DJ Crush na DJ Phil Peter nibo bazavanga imiziki, mu gihe Anita Pendo na MC Tino aribo bazaba abashyushyarugamba muri iki gitaramo.

Kwinjira ni 10.000 Frw, 20.000 Frw, 40.000 Frw ndetse n’ameza ya 400. 000 Frw. Ku bantu bazagurira amatike ku muryango, haziyongeraho 5000 Frw mu gihe ku meza ya 400.000 Frw haziyongeraho 100.000 Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *