wex24news

Sugira Ernest yasubije abavuga ko ashaje

Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports,Sugira Ernest yasubije abavuga ko ashaje, avuga ko hatari haboneka ababasimbura gusa ko nibaboneka umupira w’amaguru bazawusezeraho.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/25. Muri aba bakinnyi harimo Sugira Ernest wari umaze igihe kinini adakina ndetse bamwe batekereza ko ashobora kuba yararetse ruhago.

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ubwo bari barangije imyitozo, uyu rutahizamu yavuze ko ari iby’agaciro kuba yarahawe amahirwe yo kongera gukina ayahawe n’ikipe ikomeye maze aranayishimira.

Ati” Nibyo koko narimaze igihe ntakina ariko navuga ko nagiriwe amahirwe muri uyu mwaka nkaba nzakinira ikipe ya Kiyovu Sports,ni iby’agaciro gakomeye cyane kuba nongeye kugaragara mu kibuga nkaba mpawe amahirwe n’ikipe ikomeye nk’iyi ngiyi y’ubukombe ya Kiyovu Sports. 

Ndashimira umuryango mugari wa Kiyovu Sports kuba waranyakiriye neza ,abayobozi,abafana muri rusange ndetse n’abandi bakunzi ba Kiyovu Sports bari impande zose zo ku Isi.

Yavuze ko impamvu yari amaze igihe kinini aruko ikipe yakinagamo hanze y’u Rwanda yagiranye ibibazo n’abamushakira akaryo ndetse bikagera no muri FIFA.

Ati” Navuga ko nta kiba kidafite impamvu. Aho nakinaga ikipe yanjye yagiranye ikibazo n’aba ‘Agent’ muri FIFA bituma habaho akabazo ko kudakina kandi njyewe narayoborwaga. 

Nayoborwaga n’Umpagarariye mu mategeko, nkayoborwa n’ikipe kandi nagombaga kubahiriza amasezerano twagiranye. Ariko navuga ko byarangiye nubwo wenda hiyongeyeho igihe gitoya nta kina ariko wenda navuga ko ntabwo byari bivuze ko nahagaritse umupira, ndacyahari,ndacyari mutoya navuga ko atariwo mwaka wanyuma mu mupira, navuga ko nje gutanga ibyo mfite”

Sugira Ernest ku kuba yari yagiye ku myitozo ya AS Kigali akangirwa kuyikoramo imyitozo, yavuze ko atavuga nabi ikipe yabayeo gusa ko hari ibitaragenze neza.

abavuga ko bashaje, yavuze ko ataribyo kuko ibyo bakora abakiri bato batabibasha gusa nihaboneka ababishobora bazabaha umwanya.

Ati” Reka nongere gato ku byo Haruna yavuze,Haruna nibyo koko yavuze ko bamubwira ko ashaje ntabwo tukiri batoya nawe ntabwo akiri muto na njye ntabwo nkiri muto ariko ibyo atanga biruta iby’abakiri bato batanga niyo mpamvu aka kanya akiri mu kibuga.

Sugira Ernest w’imyaka 33 yazamukiye muri AS Muhanga nyuma akomereza mu makipe arimo APR FC,AS Kigali , Rayon Sports naho hanze y’u Rwanda akinira AS Vita Club na Al Wahda .

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *