wex24news

Trump wagereranije ubwiza bwa Kamala Harris n’umugore we

Donald Trump yongeye guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga azira ko yagereranije ubwiza bw’umugore we Melania na Kamala Harris bahanganye.

Uko bwije n’uko bucyeye ni ko Donald Trump akomeza kugarukwaho cyane biturutse ku byo ari kugenda atangaza muri iki gihe ari kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuri ubu yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga bitewe nibyo yavuze ku buranga bw’umugore we Melania Trump amugereranya na Kamala Harris.

Ubwo umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk akaba na nyiri X yahoze ari Twitter, yaganiriye na Trump mu buryo bwa ‘Space’ aho abarenga miliyoni bakurikiye ibyo baganiraga kuri X, bagarutse ku ngingo nyinshi.

Elon Musk yabajije Trump icyo atekereza ku nkuru yihariye ikinyamakuru Time Magazine cyasohoye aho cyanashyizemo ifoto y’igishushanyo cya Kamala bise ‘Her Moment’, aho iyi nkuru yagaragazaga ko Kamala ariwe ukwiriye kuyobora USA.

Ubwo Trump yasubizaga Elon Musk, aho kuvuga icyo atekereza ku nkuru ya Kamala ahubwo yahise yivugura ku ifoto ye. Yagize ati: “Nabonye iriya foto ya Time Magazine uyu munsi, arasa nk’umukinnyi mwiza wa filime wigeze kubaho. Ni igishushanyo kiza, ahubwo nabonye asa n’umugore wanjye Melania”.

Trump akimara kuvuga ko yabonye ifoto ya Kamala Harris akabona asa n’umugore we Melania, benshi batangiye kumuseka ku mbuga bavuga ko ibyo yavuze yabihubukiye. Ni mu gihe abandi batangiye gukora ‘edits’ z’amafoto ya Melania na Kamala berekana ko bombi batanganya uburanga.

The New York Times yatangaje ko benshi ku mbuga babihinduye urwenya mu gihe iki kinyamakuru kibajije kiti :”niba Trump agereranya ubwiza bw’umugore we na Kamala bivuze ko asanzwe azi uburanga bwe cyangwa asanzwe amurangarira. Ese birashoboka ko Trump yaba abona uburanga bw’umugore bahanganye?”

Ibi kandi byatangaje benshi bumvise uburyo Trump yashimye uburanga bwa Kamala Harris nyamara amaze iminsi amuvuga nabi dore ko mu minsi ishije yavuze ko atari aziko Kamala ari umwiraburakazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *