wex24news

Abafana ba APR FC bakoze impanuka

Imodoka yarimo abakunzi ba APR FC berekezaga muri Tanzania mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, yakoze impanuka ubwo bari bageze i Nyagasambu.

Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino wa CAF Champions League ugomba kuyihuza na AZAM FC yo muri Tanzania mu mpera z’icyumweru.

Bamwe mu bakunzi bayo biyemeje kugenda hakiri kare, bagiriye ikibazo mu nzira bari kwinjira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, aho imodoka yari ibatwaye yakoze impanuka batanu mu barimo bagahita bakomereka.

Abo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kanombe, abasigaye bahindurirwa imodoka inshuro ebyiri kuko iyo bahawe nyuma yo gukora impanuka na yo yagize ikibazo cy’amatara irahindurwa.

Abafana ba APR FC berekeje i Dar es Salaam aho ikipe yabo izakinira na Azam FC, ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024 saa Kumi n’Imwe, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *