wex24news

abantu 548 muri RDC bumaze kwica n’ Ubushita bw’Inkende

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Samuel Roger Kamba, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2024, icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox) kimaze kwica abaturage 548.

Minisitiri Kamba yasobanuye ko iki cyorezo cyageze mu ntara zose zigize RDC, kugeza kuri uyu wa 14 Kanama 2024 hakaba hamaze kwandura abantu barenga 15.000.

Yagize ati “Igihugu cyacu cyugarijwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende. Ubu iki cyorezo cyamaze kugera mu ntara zose. Hamaze kugaragara 15.664 banduye na 548 bapfuye kuva uyu mwaka watangira.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko intara zugarijwe cyane n’iki cyorezo ari Equateur, Kivu y’Amajyepfo, Sud Ubangi, Sankuru, Tshuapa, Mungala na Tshopo. Ati “Ariko nk’uko nabivuze, icyorezo cyageze mu ntara zose.”

Ingamba zo kwirinda indwara y'ubushita bw'inkende zakajijwe

Kuri uyu wa 15 Kanama 2024, Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS, washyize iki cyorezo mu byugarije Isi, usaba ubufatanye ku rwego mpuzamahanga mu gukumira ikwirakwira ryacyo riri ku muvuduko uteye impungenge.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati “Ingamba zihuriweho ku rwego mpuzamahanga ni ingenzi mu guhagarika iki cyorezo no gukiza ubuzima.”

Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, cyatangaje ko iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu 13 bya Afurika birimo ibyo mu karere nka RDC, u Rwanda, Uganda, u Burundi na Kenya.

Tariki ya 27 Nyakanga 2024, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko muri iki gihugu hagaragaye babiri banduye iki cyorezo, gisobanura ko bari babukuye muri RDC kuko bari baherutseyo.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Edson Rwagasore, yagize ati “Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.“

Tariki ya 7 Kanama 2024, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yatangarije IGIHE ko umwe mu banduye iki cyorezo yakize, undi akaba yari acyitabwaho n’abaganga.

Iyi ndwara yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa ku matembabuzi y’uyirwaye, mu mibonano mpuzabitsinda cyangwa gusomana.

Ibimenyetso byayo birimo ibiheri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu bigenza no ku maguru, kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Uburyo buyirinda burimo kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibi bimenyetso no kugira umuco wo gusukura intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.

Dr Tedros yatangaje ko OMS yafashe icyemezo cyo gushora miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika muri gahunda yo gukumira iki cyorezo, miliyoni 1,45 y’amadolari ikaba ari yo yamaze gusohoka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *