wex24news

Abasore 2 bafatanywe inkoko 19 bibye bazishyize mu mufuka

Abasore babiri bo mu Mirenge ya Kamembe Akarere ka Rusizi, n’uwa Cyato mu Kaeere ka Nyamasheke, bafungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano bakurikiranyweho kwiba inkoko 19 batoboye inzu y’umuturage. 

Image

Abo ni Ishimwe Claude w’imyaka 22 uturuka mu Mudugudu wa Cyangugu, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, na Ndatimana Nyabyenda w’imyaka 27 wo mu Mudugudu wa Hangari, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke. 

Undi watawe muri yombi ni Kwizera Daniel, bikekwa ko yajyaga abarangira aho bajya kwiba bakagabana ikivuyemo.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano bafatiwemo, Ndagijimana Egide, yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye saa munani n’iminota 14 z’ugicuku gishyira ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama.

Avuga ko aba basore 2 batari bazwi muri aka Kagari, bikekwa ko bakoranaga n’uriya  Kwizera Daniel wimukiye vuba mu Kabari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano avuye i Kamembe,  akaba yari ahamaze amezi abiri acuruza akabari.

Gitifu Ndagijimana Egide avuga ko bagifatwa, bamushinje ko ari we ubarangira aho biba, ibyo bibye bakabigurisha bakayagabana, bakanaza kunywera mu kabari ke.

Gitifu Ndagijimana Egide ati: “Binjiye mu nzu y’inkoko  zirenga 40 kwa Ntabareshya Fulgence w’imyaka 39 utuye mu Mudugudu wa Kavune, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, barayitobora kandi yari iy’amatafari ahiye ariko yubakishije ibyondo kuko bisanzwe bikorwa mu giturage banga gushyiramo sima nyinshi.”

Yakomeje ati: “Bamaze kuyitobora barinjiye, batangira kuzifata bazirunda mu mufuka bari bafite, bageze ku nkoko ya 19 Ntabareshya aba yabumvise arabyuka, bamwikanze barazirukankana.”

Avuga ko Ntabareshya ageze hanze kuko yasohotse umutima uri kuri izo nkoko yasanze hari izibwemo, avuza induru irondo riratabara n’abaturanyi be barabyuka muri icyo gicuku barabatangatanga.

Bagifatwa bemeye batazuyaje ko bari bagamije kuzimaramo ngo bazigurishe, bavuga ko uriya Kwizera Daniel basanzwe bakorana, abarangira aho bajya kwiba, bakaza kugabana ayavuyemo bakanamuteza imbere banywera iwe. 

Abaturage bo muri kano Kagari bagaye uyu mugabo wari umaze amezi abiri gusa ahimukiye, basaba ko icyaha nikimuhama akwiye kuzaryozwa ibyo babuze byose. 

Gitifu Ndagijimana Egide yasabye abaturage kwirinda gucumbikira abantu batazi ikibagenza kuko n’uwo musore wafatiwe mu nzu kumanywa y’ihangu yari yaratururse i Karongi akorana n’uw’i Nyamasheke, bavuga ko batuye muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero.

Yanasabye urubyiruko gushishikarira gukora ibiruteza imbere bitagize uwo bibangamiye, kuko nk’aba basore iyo bakoresha imbaraga n’ubwenge byabo bakora ibyiza bataba batawe muri yombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *