wex24news

AS Kigali yasabye FERWAFA gusubikirwa umukino ifitanye na Kiyovu

Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona y’Icyiciro cya mbere 2024-25 mu bagabo itangire, ikipe ya AS Kigali yamaze gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), gusubikirwa umukino w’umunsi wa mbere izaba yasuye Kiyovu Sports.

Ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, ni bwo umwaka w’imikino 2024-25 uzatangira mu mupira w’Amaguru mu Rwanda.

Ikipe ya AS Kigali yo biteganyijwe ko izakina na Kiyovu Sports ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024 kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Gusa iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yandikiye Ferwafa isaba ko uyu mukino wasubikwa bitewe n’uko hari ibibazo igikemura.

AS Kigali yavuze ko ibi ibihurizaho n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwifuza ko uyu mukino usubikwa kuko hari ibyo bugikemura bitarajya ku murongo.

Uretse iyi yasabye gusubikirwa umukino, na Musanze FC yandikiye Rwanda Premier League isaba ko umukino wa yo na Muhazi United wasubikwa kuko muri Stade Ubworoherane hari kubera Impurikagurisha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *