wex24news

BRD yagaragajwe nk’indashyikirwa mu gutanga inguzanyo

Ikigo mpuzamahanga gikora isuzuma ku mikorere y’ibigo by’imari n’amabanki bitanga inguzanyo n’uburyo zishyurwa, (Global Credit Rating) cyatangaje ko Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD yahawe amanota ayigira indashyikirwa (AAA) kubera ubukungu bwayo buhamye no gutanga inguzanyo zigira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange kandi zikishyurwa neza.

Rwanda Development Bank head offices in Kigali. / Dan Nsengiyumva

GCR ni ikigo mpuzamahanga gikorera muri Afurika y’Epfo, gifite itsinda rinini muri Afurika ritanga ibitekerezo by’ingirakamaro ku bijyanye n’imari mu nzego zitandukanye.

Amanota GCR itanga, ahera kuri ‘D’ nk’inota rya nyuma ry’ikigo cy’imari cyangwa banki ikora mu buryo butanoze kandi ntigikurikize gahunda z’igihe cyagenwe, naho inota rinini rikaba AAA rihabwa uhiga abandi mu gutanga neza serivisi runaka za banki ugereranyije n’abandi mu gihugu akoreramo.

Urwego rwa AAA ku nguzanyo y’igihe kirekire rugaragaza ko BRD ifite ubukungu bukomeye, inkunga ikomeye ituruka ku bashoramari bayo, imiyoborere inoze, ndetse n’uruhare rwayo rw’ibanze mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Uku kuguma ku rwego rwiza bigaragaza icyizere mu bushobozi bwa BRD bwo gukomeza kugira ubukungu bukomeye no kwihanganira ibibazo by’imari mu gihe kirekire. Iki ni igikorwa gikomeye gituma BRD iba ikigo cya mbere mu isoko ry’imari ry’u Rwanda kibonye amanota akomeye nk’aya.

Itangazo rya GCR ryo kuri uyu wa 13 Kanama 2024 rigaragaza ko BRD ari yo banki rukumbi ibashije kugera kuri uyu mwanya mu bigo by’imari n’amabanki bikorera mu Rwanda.

Yanahawe kandi inota rya A1+ ry’igihe gito (A1+ short-term rating), bigaragaza imiterere myiza ya BRD mu rwego rw’amafaranga agenewe ibikorwa byihutirwa ndetse n’ubushobozi bwayo bwo kuzuza inshingano z’igihe gito mu buryo bwihuse.

Iri nota ryerekana umuhate wa banki wo kubungabunga urwego rwo hejuru rw’ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo gucunga ingaruka zishingiye ku mari.

Umuyobozi Mukuru wa BDR, Kampeta Pitchette Sayinzoga yatangaje ko guhabwa aya manota bigaragaza umuhate iyi banki ishyira mu kubaka urwego rw’ubukungu rwizewe kandi bagahangana n’ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “Guhabwa inota rya AAA rihekejwe no kuba wihagazeho muri rusange na A1+ mu mikorere y’igihe gito ni icyemeza ko BRD ihagaze neza mu bukungu n’umuhate wacu muri gahunda z’iterambere ry’u Rwanda. Nk’ikigo cya mbere ku isoko [ry’u Rwanda] giteye iyi ntambwe, binyuze mu nkunga ihoraho y’abanyamigabane bacu, twizeye gukomeza kugira uruhare mu mishinga y’iterambere hirya no hino mu gihugu.”

Ubuyobozi bwa BRD buhamya ko uyu mwanya bashyizweho ubatera imbaraga zo gukomeza gushakisha amafaranga imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bagakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda ibaye iya kabiri ihawe inota nk’iri mu zo bikora kimwe muri Afurika, nyuma ya Banki y’Iterambere ya Nigeria na yo yigeze guhabwa AAA mu gihe cyashize.

BRD ihamya ko izakomeza gutanga serivisi zigamije gushimangira iterambere rirambye binyuze mu gutera inkunga imishinga izana udushya n’ubufatanye bubyara inyungu nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050.

BDR yashinzwe mu 1967. Yashinzwe igamije gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu binyuze mu gutanga amafaranga y’inguzanyo ku mishinga y’igihe kirekire mu bice by’ingenzi by’ubukungu. Igenda igira uruhare rukomeye mu gutera inkunga imishinga ituma u Rwanda rwiyubaka, by’umwihariko mu bikorwa remezo, ubuhinzi, inzu ziciriritse, n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *