wex24news

Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati ya Zari n’umugabo we

Mu gihe umuherwekazi Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaaya bakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Shakib yagiriwe inama n’umwe mu bashinzwe umutekano ko yajyana ikirego mu rukiko arwanira uburenganzira bwe.

Nyuma yo kumva intambara y’amagambo akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Zari na Shakib bacyurirana ibintu bitandukanye, umupolisi wo muri Uganda yagiriye inama Shakib ko yakagombye guhaguruka akajyana ikirego mu rukiko ashinja Zari guhonyora uburenganzira bwe no kumusebya mu ruhame.

Uyu mupolisi witwa Jackson Mucunguzi, yanditse ubu butumwa yifashishije konti ye ya X, abwira Shakib ko iri ari ihohoterwa ari gukorerwa yaba mu buryo bw’ubukungu ndetse no mu mitekerereze ye bityo ko yakagombye kubigeza mu rukiko agahabwa ubutabera.

Yagize ati “Niba umuvandimwe wanjye Shakib nk’umuntu mukuru azi uburenganzira bwe, ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku mutungo no mu mitekerereze cyakagombye kujyanwa muri Polisi ya Uganda mu gashami gashinze kurinda abana n’umuryango kandi cyakwakirwa mu butabera.”

Ni mu gihe Zari yari aherutse kubwira Shakib ko nta kintu ajya yinjiza mu rugo, ko ibintu byose atunze yaba inzu, imodoka n’ibindi bitandukanye ari ibye ku giti cye, bityo ko kuba Shakib yakwirakaza n’ubundi ntacyo byamuhombyaho.

Nyuma kandi Zari yaje kumwihaniza kongera kugaruka kumureba muri Afurika y’Epfo, ahubwo ibyiza ni uko yajya kwishakira abagore bari ku rwego rwe.

Intambara y’amagambo hagati y’impande zombi yatangiye ubwo Diamond Platinumz yajyaga muri Afurika  y’Epfo aho Zari atuye agiye mu isabukuru y’amavuko y’umwana wabo, ariko Shakib atabimenyeshejwe nubwo Zari avuga ko nawe Diamond yaje amutunguye.

Ni ibintu byarakaje Shakib avuga ko ari agasuzuguro aribwo yatangiye kuvuga ko Zari na Diamond bashobora kuba bafitanye umubano wihariye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *