wex24news

perezida kagame yagize icyo avuga ku ifungwa ry’insengero

Perezida Paul Kagame yavuze ko ifungwa ry’insengero rimaze iminsi rigarukwaho, ridakwiye kuzamura impaka, kuko iki kibazo cyaganiriweho kenshi, kandi ko amadini n’amatorero y’inzaduka akomeje kuvuka ku bwinshi ariko akabamo atanga inyigisho ziyobya abantu.

Perezida Kagame yatanze umucyo birambuye ku by’insengero byazamuye impaka anavuga ku matorero y’inzaduka

Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe, n’iz’Abadepite bashya.

Yagarutse ku bibazo bikizitira abaturage mu rugendo rw’iterambere, birimo n’ikibazo cy’amadini n’amatorero y’inzaduka yabaye menshi ariko inyigisho zitangwa n’amwe muri yo akaba ayobya rubanda.

Ikibazo cy’insengero zafunzwe, aho igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafunze insengero zirenga ibihumbi umunani byagaragaye ko zitujuje ibisabwa.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kibazo cyazamuye impaka ndende zitari ngombwa, ati Murabanza induru ikavuga, ngo bafunze amakanisa, wabanje ugaheruka kuvuga uti ‘ariko ubundi yagiyeho ate? Cyangwa ubundi amakanisa ni iki?”

Yavuze ko imyumvire yo kubabazwa n’iki kibazo, ishingiye ku mateka y’ubukoloni bwinjijwe mu Banyafurika, ku buryo abantu batari bakwiye kurazwa inshinga n’iki kibazo, mu gihe bafite ibibazo byinshi bagombye gukemura.

Ati Imbaraga twari dukwiye gukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba …biduha umutekano bituzamurira ubukungu, bituma Umunyarwanda atagira inzara atagira biriya bibazo navugaga, zose mugiye kuzimarira…”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko iki kibazo cyaganiriweho bihagije ku buryo ifungwa ry’izi nsengero ritari rikwiye kuzamura izindi mpaka, cyangwa kuba hari insengero zagombye kuba zitujuje ibisabwa byatumye zifungwa.

Perezida Kagame yavuze ko umuntu anarebye uburyo izi nsengeo zagiyeho, byari bigamije gukamura mu Banyarwanda amafaranga.

N’inyigisho zitangwa n’aya matorero ubwazo zikwiye kwitonderwa, aho yagarutse kuri bamwe mu biyita Abakozi b’Imana bahanurira abaturage ibyo baba bavuga ko batumwe n’Imana.

Ati Mbere na mbere njyewe mpuye na we ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi. Ugomba kuba uri umusazi, icya kabiri nagusaba ubuhamya, ibimenyetso, nti ‘ibi uvuga ko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya’.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakurikira inyigisho nk’izi z’ababarindagiza, nyamara ahubwo abakora ibi ari bo baba bararindagiye.

Yavuze ko hari amadini yabayeho mbere ndetse ko atayafiteho impaka nubwo hari ibyo wenda yaba atemeranya na yo, ariko ko Abanyarwanda badakwiye kurindagizwa n’abazana inyigisho z’inzaduka.

Ati Ibindi by’amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze abantu bazima mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza abantu Igihugu cyose akagira ingwate, namwe mukarindagira mugakurikira, uwatoroze se ubwo yarakarabye wa mugani w’ikinyarwanda?”

Ikibabaje ni uko abakurikira amatorero nk’aya y’inzaduka, ari abize bakaminuza, baniyita ko ari ibikomerezwa. Ati Warangiza ugashukwa n’umusazi ukamukurikira? Ntunamubaze ati ariko urantwara he?”

Yanatanze urugero rw’amatorero nk’aya yo mu bindi Bihugu, anayobya abantu ku buryo hari n’abo atuma bahaburira ubuzima, ku buryo byari bikwiye gutanga isomo.

Ati Ibyo se ni byo mushaka mwebwe kubamo? Ubu muri aha muhagarariye abaturage b’u Rwanda barabatoye, ni ibyo murimo? Niba mushaka kuba Abapasiteri, muve mu Budepite mugende mube Abapasiteri.”

Ariko nanone abo bashaka kuba Abapasiteri, bakwiye kwirinda kujya kubeshya abaturage, babigisha inyigisho zibayobya, zikabadindiza mu nzira z’amajyambere.

Yaboneyeho gusaba aba Badepite barahiye kuzashyiraho amategeko azaca aka kajagari ko mu madini n’amatorero anakomeje gukura amafaranga mu baturage.

Nanone kandi yavuze ko hari abashobora kuriria kuri izi nyigisho z’amadini n’amatorero, bagasenya Igihugu, bityo ko bikwiye kwitonderwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *