Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Thailand, rwafashe umwanzuro wo kweguza Srettha Thavisin wari Minisitiri w’Intebe, nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukingira ikibaba umunyabyaha.
Ni umwanzuro wafashe kuri uyu wa Gatatu n’abacamanza b’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, nkuko Aljazeera yabitangaje.
Srettha ashinjwa kuba muri Mata uyu mwaka yarashyize muri Guverinoma Pichit Chuenban, wigeze guhamywa ibyaha byo gushaka guha ruswa umucamanza mu 2008.
Icyo gihe Pichit yafunzwe amezi atandatu azira gutanga ruswa ya $55,218. Bikimara kumenyekana ko Pichit yafunzwe, yahise yegura muri Guverinoma ya Srettha muri Gicurasi uyu mwaka.
Urukiko rwavuze ko kuba Srettha yarashyize mu mwanya Pichit abizi neza ko yigeze gufungwa, ari ugushaka kumukingira ikibaba no kutaba umunyakuri ku muntu uri mu mwanya ukomeye mu gihugu.
Srettha yahise asabwa kwegura mu gihe kitageze ku mwaka yari amaze ari Minisitiri w’Intebe wa Thailand.