wex24news

Ucyekwaho gushwanyaguza umuyoboro wa gaz yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

bushinjacyaha bw’u Budage bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi umwe mu bakekwaho uruhare mu gushwanyaguza umuyoboro uvana gaz mu Burusiya uzwi nka Nord Stream 2 waturikijwe muri Nzeri 2022.

Imyirondoro y’ukekwa yashyizwe hanze ni ‘Vladimir Z’ ukomoka muri Ukraine, nubwo hataragaragazwa niba hari uruhare inzego z’ubutasi n’umutekano z’icyo gihugu zibifitemo.

Bivugwa ko impapuro zo guta muri yombi abagize uruhare muri uko gusenya uwo muyoboro, zatanzwe muri Kamena uyu mwaka. Uretse Vladimir Z, hari abandi bantu babiri bakekwa.

Vladimir Z ukekwa bivugwa ko abarizwa muri Pologne mu Burengerazuba bw’umurwa mukuru Varsovie, ariko ubuyobozi bwa Pologne bwanze gufasha ubutabera bw’u Budage.

Bivugwa ko abakekwa umunsi umuyoboro ushwanyaguzwa, bagaragaye mu bwato bw’abakerarugendo bwahanyuze.

U Budage bwasabye Pologne kubereka amashusho yafashwe na camera agaragaza abo bantu bari bari mu bwato, ariko Pologne ivuga ko yahise asibwa.

U Burusiya bwakunze kuvuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibifitemo uruhare, kuko na mbere hose zitifuzaga ko hari gaz ituruka mu Burusiya icuruzwa i Burayi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *