wex24news

Umukinnyi wa filime Gena Rowlands yitabye Imana

Gena Rowlands wari umukinnyi wa filime wamamaye cyane mu yitwa ”The Notebook’, yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko nyuma y’imyaka 2 arwaye indwara yo kwibagirwa yibasira abakuze yitwa ‘Alzheimer’.

Umukinnyi wa filime w’umunyamerika uri mu babimazemo igihe ndetse banubashywe i Hollywood, Gena Rowlands, wanibarutse abana b’ibyamamare barimo nka Nick Cassavetes uzwi cyane mu gutunganya filime. Byamaze gutangazwa ko uyu mubyeyi wari uri mu zabukuru yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umugabo we Robert Forrest hamwe n’umukobwa we Alexandra Cassavetes mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga. Bombi bavuze ko Gena yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Kane w’iki cyumweru, aho yaguye mu rugo ruherereye mu gace ka  Indian Wells muri California.

Nubwo batigeze bakomoza ku cyateye urupfu rwe, TMZ yatangaje ko Gena Rowlands yaba yahitanywe n’indwara yo kwibagirwa yari amaranye imyaka ibiri izwi nka ‘Alzheimer’, mu gihe binavugwa ko yaba yazize urupfu rusanzwe bitewe n’imyaka yari agezemo y’izabukuru.

Kimwe mu byatangaje benshi kuri Gena Rowlands ni uko mu 2022 aribwo yavuze ko yarwaye iyi ndwara yo kwibagirwa, bisa neza n’ibyo yakinnye muri filime ‘The Notebook’ yamamaye.

Uretse kuba Gena Rowlands yaramamaye muri iyi filime yatunganijwe n’umuhungu we, yanagiye akina izindi nyinshi zakunzwe zirimo nka ”A Woman Under The Influence’, ‘Gloria’, ‘Hope Floats” n’izindi. Asize abana batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere hamwe n’abuzukuru 7.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *