wex24news

abaturage ba Suède barambiwe kuba muri icyo gihugu bazajya bishyurwa

Minisiteri ishinzwe abimukira muri Suède, yagejejweho umushinga ugamije gufasha abaturage b’icyo gihugu batacyiyumvamo, bagahabwa ibyangombwa nkenerwa bakajya gushakishiriza ubuzima ahandi.

Ubusanzwe muri Suède abafite ibyangombwa byo kuhaba bitari ibya burundu, nibo babaga bemerewe gusaba kwimukira mu bindi bihugu bagahabwa imperekeza n’itike y’urugendo.

Umuntu ushaka kwimuka yahabwaga amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu azwi nka Krona 10,000 (amadolari 960) naho umwana agahabwa ama-Krona 5000.

Komisiyo yihariye yashyizweho, yagaragaje ko iyi gahunda ikwiriye kwagurwa n’abanya- Suède bafite ubwenegihugu, bakemererwa kugenda no guhabwa imperekeza mu gihe barambiwe kuhaba.

Muri iyo raporo kandi, Leta yasabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyuza abahawe amafaranga ntibayagarure.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubutabera niyo igomba kuzasuzuma iyi raporo igatanga umwanzuro Guverinoma yafata.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *