wex24news

gorilla FC yatangiranye itsinzi muri Shampiyona

Ku munota wa gatandatu w’inyongera cyahesheje intsinzi Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona yatsinzemo Vision FC igitego 1-0.

Image

Uyu mukino wabaye Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Wari umukino wa mbere Vision FC ikinnye nyuma yo kızamuka mu cyikiro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Image

Muri uyu mukino Gorilla FC yatangiye umukino yiharira cyane umupira ari na ko ikomeza gusha ibitego byabazwe.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku  busa.

Mu gice cya kabiri, Gorilla yakomeje gusatira ishaka igitego ariko ba myugariro ba Vision FC bakomeza guhagarara neza. 

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota irindwi.

Ku munota wa 90+6, Gorilla FC yabonye igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Mugunga Yves wagiye mu kibuga asimbuye, nyuma yo Kureba uko umunyezamu Rutaaya Michael ashyira umupira mu rushundura n’umutwe.

Umukino warangiye Gorilla FC itsinze Vision FC igitego 1-0 ibona amanota atatu ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Gasogi United yatsindiye Mukura i Huye igitego 1-0 cyatsinzwe na Harerimana Abdelaziz ku munota wa 33 aba umukinnyi wa mbere itsinze igitego muri shampiyona ya 2024/25 mu gihe Bugesera FC yanganyirije mu rugo n’Amagaju 0-0.

İyi shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu tariki 17 kanama 2024 Rayon Sports yakira Marines FC saa cyenda Kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *