wex24news

Iran yashinjwe gushaka kwinjira mu makuru ya Kamala Harris

Ikigo cy’Ikoranabuhanga, Google cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa bifitwemo uruhare na Leta ya Iran byo gushaka kwinjira mu makuru y’ibijyanye no kwiyamamaza kwa Donald Trump, Joe Biden na Kamala Harris.

Collage fotos of Harris, Biden and Trump

Muri raporo Google yashyize hanze ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, yavuze ko ibi bitero bya Iran byazaga mu isura ya email zohererejwe abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kw’aba bayobozi ku buryo iyo bazifungura byari gutuma amakuru yabo y’ibanga ajya hanze.

Google yakomeje ivuga ko ibi bikorwa byari bifitwemo uruhare na Guverinoma ya Iran by’umwihariko igisirikare cy’iki gihugu.

Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi mike abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump bavuze ko hari amakuru y’ibanga bibwe n’ubutegetsi bwa Iran, ndetse bashinja iki gihugu umugambi wo gushaka kwivanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *