wex24news

Miss Aurore Kayibanda yakoze ubukwe

Miss Kayibanda Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yasezeranye imbere y’Imana na Gatera Jacques mu muhango wabereye Marie Auxiriatrice ku Kimihurura.

Image

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 15 Kanama 2024 wakurikiye uwo gusaba no gukwa wabaye mu cyumweru gishize, uyu ukaba ari umuhango na wo wakurikiye uwo gusezerana imbere y’amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.

Image

Ubukwe bwa Miss Kayibanda Aurore burasorezwa mu muhango wo kwakira abatumiwe uteganyijwe kubera mu Intare Arena ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2024.

Image

Muri Mutarama 2023 ni bwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi na we yemera atazuyaje.

Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye imbere y’amategeko mbere y’uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho bazatura.

Image

Miss Aurore Kayibanda yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *