wex24news

N’abafite imyaka 40 ntibahejwe mu Mutwe w’Inkeragutabara

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye igikorwa cyo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda, Inkeragutarabara zakwinjizwa mu gihe bibaye ngombwa.

Image

Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ku cyicaro Gikuru cy’ingabo z’u Rwanda

Ni mu gihe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ingabo z’u Rwanda zatangiye igikorwa cyo kwinjiza mu ngabo urubyiruko rwifuza kwinjira mu Mutwe w’Inkeragutabara.

Brig Gen Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko abafite ubumenyi bwihariye bazajya bakirwa mu Mutwe w’Inkeragutabara hadashingiwe ku myaka bafite.

Yagize ati: “Nk’abaganga, tukaba tubakeneye n’iyo baba bafite imyaka 40, tukaba twabinjiza mu gisirikare bagakora imyitozo y’igihe gito kugira ngo bamenye umwuga wa gisirikare. Dushobora kumwigisha kurasa no kwirinda bisanzwe, twarangiza tukabaha akazi.”

Abanyarwanda batuye mu mahanga na bo bahawe ikaze mu Mutwe w’Inkeragutabara kugira ngo nabo bashobore guhabwa amahirwe yo gukorera igihugu cyabo.

Ati “N’abari hanze y’Igihugu, kugira ngo nabo babone ayo mahirwe yo gukorera igihugu, bagakora amahugurwa, bagakora akazi mu gihe cy’umwaka barangiza bagasubirayo.” 

Brig Gen Rwivanga abazinjira mu Mutwe w’Inkeragutabara, bazinjizwa hagendewe cyane cyane ku bumenyi bwihariye bafite kandi bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda ariko bahabwa n’imyitozo yihariye.

Col Lambert Sendegeya, Umuyobozi ushinzwe abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, yasobanuye ko abazajya mu Mutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, bazajya bahugurirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, aho abasirikare bandi batorezwa.

Ati “Zaba ingabo zikora akazi ku buryo buhoraho n’Ingabo z’Inkeragutabara, igikorwa kizabera rimwe kandi n’ahantu hamwe.”

Abinjira mu Mutwe w’Inkeragutabara bazajya bahabwa umushahara n’ibindi byose bigenerwa abasirikare bari mu kazi ka gisirikare.

Avuga ko impamvu z’Umutwe w’Inkeragutabara, biri mu rwego rwo kurinda ubusugire n’umutekano by’Igihugu.

Ati “Nta gihari kidasanzwe ni uko igihe kigeze kugira ngo iyi gahunda itangire mu rwego rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Ubusanzwe uyu mutwe wari ugizwe n’abahoze ari abasirikare barangije amasezerano.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye ko Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara ugizwe n’ibyiciro bitatu birimo aho Inkeragutabara zitabazwa mu bikorwa bya Gisirikare.

Izi zigizwe ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, batoranywa mu muryango Nyarwanda bagatozwa mu mezi atandatu.

Ikindi cyiciro cy’Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, ni icy’Inkeragutabara zigizwe n’abarangije cyangwa abasheshe amasezerano yabagengaga mu gisirikare bakiri mu myaka y’amavuko iteganywa n’itegeko.

Icyiciro cya Gatatu ni icy’Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye bazobereye mu bintu bitandukanye byo kongerera RDF ubushobozi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *