wex24news

The Ben na Coach Gael biyunze 

Nyuma y’igihe barebana ay’ingwe, umuhanzi The Ben na Coach Gael uyobora Inzu itunganya imiziki ya 1:55 AM,  bashyize akadomo ku mwaka mubi wari umaze igihe hagati yabo bombi. 

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ni bwo aba bagobo basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo bari kumwe bagaragaza bongeye kwiyunga.

The Ben ati: “Abavandimwe bongeye guhura, Reka twubake kandi dufate Isi.” 

Uku kwiyunga hagati ya The Ben na Coach Gael bije nyuma y’aho Indirimbo “Sikosa” iteje urunturuntu mu bakurikira muzika nyarwanda bataye mu gutwi amakuru avuga ko iyi ndirimbo itagisohotse nk’uko bari bayiteze irimo amazina n’amajwi y’abahanzi batatu ari bo Kevin Kade, Element na The Ben.

Byaje kuzamo kidobya, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024 hagiye hanze amakuru avuga ko iyi ndirimbo itazajya hanze biturutse ku bwumvikane buke bwavutse hagati ya Element na 1:55 AM imureberera inyungu; ihagarariwe na Coach Gael. 

Iyi inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM  Element yagiye muri iyi ndirimbo batabyumvikanyeho.

Gusa mu butumwa Element aherutse gushyira kuri X yabwiye abakunzi be ko ‘indirimbo igomba kujya hanze’ byanga bikunze kuko nta muntu afitiye umwenda.

Kurebana ay’ingwe hagati ya The Ben na Coach Gael byabaye mu gihe bari basanzwe ari inshuti magara.

Mu 2023 Producer Madebeats yashyize umucyo ku kibazo kiri hagati y’uyu mushoramari Caoch Gael n’umuhanzi The Ben gifitanye isano n’indirimbo “Why” yahuje The Ben na Diamond Platnumz.

Uyu Madebeat ni we wakoze iyi ndirimbo ndetse yari afite imigabane muri sosiyete ya 1:55 AM, nubwo na bo batagicana uwaka.

Icyo gihe Coach Gael yagaragaye ku rubuga rwa X yisobanura kuri iki kibazo, ndetse ahamya ko ku bwe nta kibazo afitanye na The Ben.

Gusa Madebeats, agaragaza ko Coach Gael ari we uri inyuma y’ibimaze igihe bivugwa kuri The Ben, agahamya ko yabitewe n’umujinya w’amafaranga amurimo yanze kumwishyura.

Image

Avuga ko Coach Gael yishyuza The Ben abarirwa hagati ya $75,000 – $ 100,000. Aya mafaranga ni ayo Coach Gael avuga ko yakoresheje ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yahuriyemo na Diamond Platnumz.

Madebeats yavuze ko aya mafaranga ari ryo pfundo ry’ibibazo bimaze igihe hagati y’aba bagabo.

Yagize ati: “Gael yakomeje kubabazwa no kuba The Ben atari kumwishyura, akabona ko ashobora kubihomberamo, ibyo we yafataga nk’agasuzuguro. Yahoraga ashaka kumena ikibyimba ngo abwire abantu uko byagenze n’uko yariwe amafaranga, akabura ahantu abihera.”

Ibi ni na byo uyu musore usigaye atuye mu Bwongereza yashingiyeho, ahamya ko abakoresha imbuga nkoranyambaga baharabika The Ben baba batumwe na Coach Gael ushaka kwihimura ku mafaranga yambuwe, nubwo ba nyir’ubwite ntacyo barabivugaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *