wex24news

Umuntu wa mbere ufite mpox yagaragaye muri suwede

Urwego rushinzwe ubuzima muri Suwede rwatangaje ko rwabonye umuntu ufite ubwoko bw’ubushita bw’inkende bukaze muri iki gihugu.

BBC yatangaje ko uyu ari we muntu wa mbere ubonetseho ubu bwoko bushya bwa mpox hanze ya Afurika, akaba ngo yarayanduye mu gihe yari muri kimwe mu bihugu bya Afurika birimo iyi ndwara iterwa na virus ya Clade 1.

Aya makuru atangajwe mu gihe ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi, OMS, ritangaje ko iki cyorezo cy’ubushita bw’inkende cyiganje muri Afurika nk’ikibazo cyihutirwa ku magara y’abantu ku rwego mpuzamahanga.

Abantu 450 bishwe n’iyi ndwara igitangira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’uko ikwira mu bihugu bitandukanye bya Afurika yo hagati n’Iburasirazuba.

Olivia Wigzell ukuriye ikigo cy’ubuzima cya Suwede yavuze ko uwo muntu wanduye yari yabanje kurwarira mu Karere k’umurwa mukuru Stockholm, gusa ngo kuba arimo kuvurirwa muri iki gihugu ntibiteye inkeke ku baturage bose bacyo.

Ubushita bw’inkende bwandurira mu gukoranaho bya hafi, nko mu mibonano mpuzabitsina, gukoranaho k’uruhu cyangwa guhumeka mwegeranye n’uwanduye.

Igira ibimenyetso birimo umuriro, ibibyimba ku mubiri (ari byo byitwa ubushita) no kwishimagura kandi ishobora kwica, aho bane mu 100 bashobora kwicwa na yo. Isanzwe iboneka mu karere k’amashyamba y’inzitane mu burengerazuba no hagati muri Afurika aho iboneka buri mwaka.

Muri iki gihe hari amoko atandukanye ya virus ya mpox yateye icya rimwe, ariko atizwa umurindi ahanini n’ubwoko bwa Clade 1b, bukaze kandi bwandura vuba, bwabonetse umwaka ushize muri Nzeri(9).

Hari amoko abiri ya Clade 1 kandi iyabonetse muri Suwede ni Clade 1b.
Kuva Clade 1b yaboneka bwa mbere muri DR Congo nyuma yabonetse no mu bihugu bituranyi nk’u Burundi, Rwanda na Uganda ndetse na Kenya.
Naho Clade 2 yigeze kuba ikibazo cyihutirwa ku buzima mu 2022, ariko yari yoroheje. Icyo gihe muri Suwede bayibonye ku bantu 300.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *