wex24news

Yasabye imbabazi bafana be nyuma yo guhagarika igitaramo

Icyamamare mu muziki, Usher, uherutse guhagarika igitaramo cyibura amasaha 2 gusa ngo kibe, yasabye imbabazi abafana be ahishura ko yabitewe n’uko yavunitse ijosi.

Nyuma yo gusubika igitaramo ku wa Gatatu habura amasaha 2 gusa ngo gitangire, Usher yiseguye ku bafana be bari bamwijunditse, anasobanura icyamuteye kubatenguha.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Usher yagize ati:”Mu ntangiriro z’iki cyumweru navunitse ijosi ndi mu myiteguro y’igitaramo.

Nari nizeye ko nimvurwa neza nzabasha gukora ibitaramo uko nari nabiteganyije, ariko ku bw’amahirwe make si ko byagenze ndetse abaganga bansabye guhita mpagarika igitaramo igitaraganya.

Icyakora, amakuru meza ni uko baganga banyijeje ko nta gihindutse ngakomeza koroherwa nazabasha guhita nkomereza ibitaramo byanjye i Washington DC ku itariki 20 nk’uko byari biteganyijwe.”

Yakomeje ashimira abafana b’i Atalanta yatengushye bitamuturutseho.

Usher yiseguye ku bafana yatengushye, ahishura ko yavunitse ijosi

Yagize ati:”Nkunda abafana banjye kandi ndabashimira kuba mwumva ko iyi mvune igombakubanza gukira nkazabaha ibyo mukwiye, ndetse ndabizeza ko nzabataramira vuba bidatinze.

Ku bijyanye n’amatariki ibitaramo 3 byo mu mujyi wa Atalanta byimuriweho, Usher yavuze ko igitaramo cyagombaga kuba tariki 14 z’uku kwezi kimuriwe tariki 9 Ukuboza, icyagombaga kuba tariki 15 kimuriwe tariki 10 Ukuboza, mu gihe icyagombaga kuba tariki 16 kimuriwe tariki 12 Ukuboza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *