wex24news

Zira FK yakomeje mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya UEFA Conference League

Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, yasezereye NK Osijek yo muri Croatie kuri penaliti 2-1, Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, ikinamo Bizimana Djihad isezererwa na Viktoria Plzeň yo muri Repubulika ya Tchèque ku giteranyo cy’ibitego 3-1 muri UEFA Europa League.

Umukino wa Zira FK na NK Osijek wari ishiraniro cyane kuko iyi kipe yari mu rugo, yatsindwaga yishyura.

NK Osijek yafunguye amazamu ku munota wa 37 ku gitego cyatsinzwe na Vedran Jugović. Zira FK yavuye ku ruhuka yishyura igitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Gismat Aliyev.

Ku munota wa 82, Anton Matković yatsindiye NK Osijek igitego cya kabiri itangira kwizera intsinzi ariko Zira FK yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 90 gitsinzwe na Davit Volkovi.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bityo hashyirwaho 30 y’inyongera.

Amakipe yombi yakomeje kunganya ibitego 2-2 no mu minota y’inyongera bityo hitabazwa penaliti.

Umukino warangiye Zira FK itsinze NK Osijek kuri penaliti 2-1 ikomeza mu mikino ya kamarampaka ibanziriza ijya mu matsinda, aho izahura na Omonia Nikosi yo muri Chypre tariki 22 Kanama 2024.

Ku rundi ruhande, abanyarwanda bari bahanze amaso Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, ikinamo Bizimana Djihad yari mu mikino ya UEFA Europa League.

Iyi kipe yari ifite akazi gakomeye ko kwishyura ibitego bibiri yari yatsindiwe mu rugo mu mukino ubanza ndetse ikanashaka icy’intsinzi.

Icyakora ntabwo FC Viktoria Plzeň yayoroheye kuko yayitsinze igitego 1-0 gisanga 2-0 byo mu mukino ubanza bityo iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Viktoria Plzeň yakomeje mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya UEFA Europa League aho izahura na Heart of Midlothian F.C yo muri Ecosse.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *