‘Kwita Izina’, ni kimwe mu birori binogeye ijisho bituma Isi yose yerecyeza amaso mu Rwanda ruba rwakiriye abanyacyubahiro n’ ibyamamare mu ngeri zinyuranye. Hatangajwe itariki izaberaho ibi birori by’uyu mwaka.
Ibi birori bizaba tairki 18 Ukwakira 2024, nk’uko byatangajwe n’abategura ibi birori byo ‘Kwita Izina’ mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, burarikira abantu kwitegura iki gikorwa.
Ubutumwa burarika abantu kuzirikana iyi tariki, bugira buti “Zirikana itariki, Ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina, biragarutse ku ya 18 Ukwakira 2024!”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Uzifatanye natwe mu birori byo ku nshuro ya 20 byo kwita Izina abana b’Ingagi mu birori binogeye ijisho bizabera mu ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”