Umuraperi Kanye West yongeye gushyigikira Donald Trump bizamura impaka nyuma yaho yari yavuze ko atazongera kumushyigikira.
Kuva Donald Trump yaba Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ubushuti n’umuraperi Kanye West ndetse ubwo yiyamamazaga mu 2020 uyu muhanzi niwe wasusurutsaga imbaga y’abantu babaga baje kumushyigikira ndetse ni kenshi yagiye asura White House bakagirana ibiganiro.
Umubano waba bombi waje kuzamo kidobya mu 2022 ubwo bombi bibasiranaga ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kuba Trump yari yavuze ko abona Kanye West ‘Nk’umurwayi wo mu mutwe’.
Ibi byababaje uyu muraperi arahirira kutazongera kumushyigikira ndetse ahagarika kwambara ingofero zanditseho ‘Make America Great Again’ zamamaza Trump.
Nyuma y’igihe badacana uwaka, ubu Kanye West yongeye gushyigikira Trump. Ibi yabigaragaje ubwo we n’umugore we Bianca Censori bitabiraga ukwiyamamaza kwa Trump kwabereye muri California mu gace gatuyemo ibyamamare ka Beverly Hills. Uyu muraperi yagaragayeyo afite idarapo ryanditsehk ‘Trump 2024’.
Ibi byatunguye benshi bitewe n’uko yari yaravuze ko atazongera kumushyigikira, ndetse byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuga ko uyu muraperi adahagarara ku ijambo rye, mu gihe abandi bavuga ko yaba yariyunze na Trump mbere y’uko atangira kwiyamamaza.