wex24news

Ku munsi w’amavuko we yageneye ubutumwa umubyeyi we uherutse kwitaba Imana

Umunyamakuru wa Isibo Bianca yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi, ubwo yongeraga kugarura ubutumwa yageneye umubyeyi we ku isabukuru y’amavuko ye mu myaka ibiri ishize, maze akongera kubumugenera n’uyu munsi nubwo atakiriho.

Yifashishije amashusho yafatiwe mu kiganiro ‘Take Over’ yakoragamo, yashyize ku rubuga rwa Instagram maze ayaherekeresha ubutumwa bugira buti: “Isabukuru nziza y’amavuko kuri njye. Aha hari mu myaka 2 ishize. 

Ma, nubwo udahari ariko ubu butumwa nibwo nongeye kukugenera aho witurije mu ijuru ndizera neza ko unyumva. Warakoze ku bwa byose, nzakora uko nshoboye kugira ngo uterwe ishema nanjye. Komeza uruhukire mu mahoro.”

Icyo gihe yashimiye umubyeyi we kuko yamwibarutse agafatanya n’Imana kumuha ubuzima ndetse agakomeza no kumurera kugeza akuze. Yasabye Imana gukomeza kumurindira umubyeyi kugira ngo azabashe kubona inzozi z’umwana we ziba impamo.

Nubwo ababaye ariko, yashimiye Imana yamurinze kandi ikamugenera ibyo yifuza mu gihe cyose amaze ku Isi, ayisaba gukomeza kumurinda no mu mwaka mushya atangiye.

Umubyeyi w’umunyamakuru Bianca yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14-15 Nyakanga 2024, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *