Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko ruri gushaka ibizakenerwa ndetse no gutegura integanyanyigisho izifashsishwa mu kwiga gukora ubwato, mu rwego rwo kongera ubunyamwuga mu bikoreshwa mu bwikorezi bwo mu mazi mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize muri RTB, Uwamahoro Solange yavuze ko imyiteguro yo gutangiza iri somo rishya mu asanzwe y’imyuga n’ubumenyingiro yatangiye.
Aganira na The New Times yagize ati “Gahunda yo gutangira gutanga amasomo yo gukora ubwato twamaze kuyitegura, ubu twatangiye gushaka amikoro yo kubaka ibikorwaremezo bizakenerwa ndetse no gutegura integanyanyigisho”.
Aya masomo azajya atangirwa mu Ishuri ryisumbuye ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mubuga mu Karere ka Karongi.
Bamwe mu bahanga mu by’ubwubatsi mu Rwanda, bagaragaza ko hari hakenewe abantu bafite ubumenyi mu gukora ubwato kugira ngo bazamure ubunyamwuga muri urwo rwego.
Eng. Munyaburanga Alain uyobora ikigo rukumbi gikorera ubwato mu Rwanda cyitwa Afrinest Engineering, ashimangira ko kuba nta bantu bari mu Rwanda bize gukora ubwato ari imwe mu mbogamizi bahura na yo mu gutanga akazi.
Munyaburanga avuga ko usanga abakozi babasha kuboneka bakorana ari abize andi masomo afitanye isano n’ubwato, bikaba imbogamizi kuko baba badafite ubumenyi bwose bukenewe bwose ku buryo bakora ubwato.
Ibi bituma Afirinest Engineering mu gukora ubwato iha akazi abanyamahanga bo mu bihugu nka Bangladesh, mu Misiri no muri Afurika y’Epfo noneho abo mu Rwanda bakagenda babunganira mu mirimo yoroheje.