wex24news

Perezida Museveni yatangije Imikino ya ’FEASSSA 2024’

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangije ku mugaragaro Imikino ya FEASSSA 2024 iri kubera mu Karere ka Bukedea gaherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Kanama, ni bwo habaye ibirori byo gutangiza iyi mikino, byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bukedea Sports Park yubatswe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among.

Atangiza iyi mikino izasozwa ku wa 26 Kanama, Perezida Museveni yashimiye ibihugu byayitabiriye, avuga ko igamije gukomeza guhuza abagize Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Kwishyira hamwe k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba birenze kubera no mu mikino, biduhuza nk’inshuti, abavandimwe ndetse tukanoza ubuhahirane.”

Perezida wa FEASSSA, Justus Mugisha, yashimiye Perezida Museveni ko yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ufunguye ku mugaragaro iyi mikino mu mateka yayo.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro yayo ya 21, ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda yayakiriye.

Mu banyeshuri 3526 bayitabiriye, harimo 162 bo mu Rwanda bazahatana muri siporo umunani ari zo Handball, Basketball, Basketball 3×3, Volleyball, Umupira w’amaguru, Rugby, Netball n’Imikino Ngororamubiri.

Umukino w’umupira w’amaguru wo gufungura FEASSSA 2024 warangiye Bukedea Comprehensive School yo muri Uganda itsinze Benjamin Mkapa SS yo muri Tanzania ibitego 2-0. Umunyarwanda Nshimiyimana Remy Victor yari umusifuzi wo hagati.

Ku munsi wa kabiri w’Imikino, ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, GS Remera-Rukoma yo mu Rwanda izahura na Alliance SS yo muri Tanzania mu mupira w’amaguru w’abakobwa.

Groupe Scolaire Officiel de Butare izahura na St. Augustine MS yo muri Uganda muri Volleyball y’abahungu naho GS St Aloys y’i Rwamagana ihure na Kwanthaze SS yo muri Kenya mu bakobwa.

Muri Basketball y’abahungu, ITS Gasogi izahura na Hope SS yo muri Uganda naho G.S. Marie Reine y’i Rwaza ihure na Buddo SS yo muri Uganda mu bakobwa.

Muri Basketball bakina ari batatu, ITS Gasogi izahura na Kibuli SS yo muri Uganda mu bahungu naho APE Rugunga ihure na St Mary’s, Kitende yo muri Uganda mu bakobwa.

Muri Handball, ADEGI y’i Gatsibo izahura na Mbogo Mixed SS yo muri Uganda mu bahungu.

Mu 2023, ubwo iyi Mikino yari yabereye i Huye, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Uganda na Kenya, rufite imidali 17 irimo ine ya Zahabu, ine ya Feza n’icyenda y’Umuringa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *