wex24news

Rurageretse hagati ya The Rock n’Igisirikare cya Amerika

Ishyamba si ryeru hagati ya The Rock utungwa agatoki n’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kivuga ko atubahirije amasezerano bagiranye nyuma yo kumwishyura Miliyoni 15 z’Amadolari.

The Rock, yongeye kugarukwaho nyuma y’uko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitangaje ko uyu mugabo yagisuzuguye ntiyubahiruze amasezerano bagiranye.

Imwe mu mpamvu iki gisirikare cyitabaje The Rock cyari kigamije ko yabamamariza bakongera umubare w’abinjira mu gisirikare bitewe n’uko warukomeje gusubira inyuma aho  kuva mu 2013 abinjira mu gisirikare basubiye inyuma ku kigero cya 35%. Mu gushaka kuzamura umubare biyambaje The Rock basinyana amasezerano yo kwamamariza igisirikare.

Amasezerano yasinywe hagati ya ‘U.S Army’ na The Rock yavugaga ko uyu mugabo w’ibigango azajya akoresha imbuga nkoranyambaga ze akangurira abantu cyane urubyiruko kujya mu gisirikare, gusura amashuri atandukanye abakangurira ndetse no gusura ibikorwa bya gisirikare agafata amafoto n’amasusho. 

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo basinye aya masezerano maze The Rock ahabwa Miliyoni 15 z’Amadolari ngo ababere ‘Brand Ambassador’ gusa ngo ntabwo yayubahirije. Umuvugizi w’igisirikare cy’Amerika, Gen. Amanda Azubuike yatangarije The New York Post ko The Rock yanze gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye bifatwa ‘nka gasuzuguro no kwirengagiza’.

Yagize ati: “Twabifashe nk’agasuzuguro no kwirengagiza kuba The Rock yaranze kubahiriza amasezerano yacu. Amezi abaye menshi abikwepa agaragaza impamvu zidafite aho zihuriye n’ibyo twumvikanye. Ubu turatekereza kwifashisha amategeko kuko ubwumvikane hagati yacu bwaranze”.

Megan Sweeney ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri U.S Army, yavuze ko bari biteze ko The Rock nabamamariza ku mbuga ze zirimo nka Instagram akurikirwaho n’abantu Miliyoni 396, bizatanga umusaruro gusa ngo nta na rimwe yakoze ‘Post’ ijyanye n’ibyo bumvikanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *