wex24news

umuceri wa Bugarama wabonye abaguzi

Abahinzi b’Umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari bamaze iminsi barira ayo kwarika kubera umusaruro wabo wari umaze igihe  ku mbuga warabuze isoko, ubu bari mu byishimo kuko watangiye kugurwa, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame abigarutseho, bakavuga ko yongeye kubera ko n’iyi manda agitangira azakomeza kubasubiza ibibazo byabo.

Abahinzi bariraga ayo kwarika bagarutsweho na Perezida Kagame ubu bari kumwenyura

Mu cyumweru gishize, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’Aabadepite, yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko yakimenye akibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yamenyaga iki kibazo, yahamagaye abayobozi bari mu nshingano zo kuba bakemura iki kibazo, agasanga barakizi ariko ntacyo bagikozeho.

Yagize ati Ngiye gusanga nsanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi, uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu ngira ngo byari biri aho, arabizi ntabizi biri aho hagati.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bitumvikana kuba abayobozi bari bazi iki kibazo ariko bataragishakiye umuti, nyamara cyari gutuma abaturage bacika intege, ku buryo byazagira ingaruka ku buhinzi mu bihe biri imbere, nyamara ubuyobozi buhora bubashishikariza guhinga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *