Tom Close kimwe n’abandi bakurikiranira hafi imyidagaduro muri rusage bagaragaje ko badashyigikiye itegeko rishya ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, bahamya ko rivogera uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye.
Ibyo banenga ni ibikubiye mu Itegeko nimero 055/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, iri rikaba ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 31 Nyakanga 2024.
Zimwe mu ngingo z’iri tegeko zitishimiwe n’abahanzi ni izirimo iya 301 itanga ubwisanzure ku icurangwa ry’igihangano mu ruhame.
Iyi ngingo igaragaza ko ikinwa ry’igihangano mu ruhame ryemewe bidatangiwe uruhushya rw’umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo cy’uruhushya mu bikorwa bikurikira.
Mu gihe cy’imihango ya Leta cyangwa y’amadini iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu, mu rwego rw’ibikorwa by’uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa n’ikigo kitagamije inyungu, iyo ikinwa ry’igihangano mu ruhame bitagamije inyungu.
Indi mpamvu yagaragajwe ni igihe ibikorwa byo kwigisha bikozwe n’ikigo cy’uburezi bityo rikavuga ko iyo igihangano gikiniwe abakozi, abanyeshuri cyangwa umuryango ugizwe n’abanyeshuri cyangwa abandi bantu bafite uruhare rutaziguye mu bikorwa by’icyo kigo byemewe.
Indi ngingo igaragaza igihe igihangano cy’umuhanzi cyakwifashishwa nta burenganzira asabwe cyangwa ngo hagenwe ikiguzi cy’uburenganzira ni iya 294, itanga uburenganzira mu gukoresha igihango mu kwigisha.
Indi ni iya 295 itanga uburenganzira bwo gutubura igihangano bikozwe na serivisi z’amasomero cyangwa iz’ishyinguranyandiko.
Ingingo ya 296 yo itanga ubwisanzure bwo gukoresha igihangano ku mpamvu zerekeye ubucamanza cyangwa ubuyobozi.
Ni mu gihe ingingo ya 297 yo itanga ubwisanzure bwo gukoresha igihangano hagamijwe amakuru.
Izi ngingo kimwe n’izindi zitanga ubwisanzure ku gukoresha ibihangano by’abahanzi ntabwo zishimiwe n’abarimo Tom Close wabaye uwa mbere mu kugaragaza kutishimira iri tegeko asaba ko ryakosorwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Tom Close yagize ati “Ba nyakubahwa igihangano cy’umuhanzi cyagakwiriye kumuha inyungu, yahitamo kuyigomwa ku nyungu rusange akaba ariwe wifatira icyemezo.”
Tom Close yagaragaje ko nubwo atarasoma iri tegeko ariko niba ibivugwa koko aribyo byaba bikwiye kongera gusuzumwa.